Umugabo uzambara ihariri hano ku isi ntazayambara ku munsi w'imperuka

Umugabo uzambara ihariri hano ku isi ntazayambara ku munsi w'imperuka

Hadith yaturutse kwa Umar (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umugabo uzambara ihariri hano ku isi ntazayambara ku munsi w'imperuka."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umugabo uzambara ihariri hano ku isi, ku munsi w'imperuka atazayambara igihe cyose atabyicujije bibe nk'igihano kuri we.

فوائد الحديث

Ihariri igamijwe ni ihariri y'umwimerere, naho iy'inkorano ntabwo ari yo igamijwe muri iyi Hadith.

Ni ikizira kwambara ihariri ku bagabo.

Kubuzwa ihariri ni rusange kuyambara no kuyisasa.

Abagabo bemerewe ihariri nto mu myambaro yabo, itarenze umwanya wajyamo intoki ebyiri kugeza kuri enye, nk'ikoreshejwe nk'ibendera ku mwambaro cyangwa se ku rutanzi rw'umwenda.

التصنيفات

Imyifatire igihe cyo kwambara.