Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki

Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni kenshi yozaga amenyo ikanategeka kubigenza gutyo, kandi birushaho kuba itegeko mu bihe bimwe, nk'igihe ibyutse mu ijoro igiye gukora igihagararo cy'ijoro, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yoza amenyo ikoresheje umuswaki.

فوائد الحديث

Gushimangira ko koza mu kanwa byemewe umuntu abyutse, kubera ko kuryama bihindura impumuro yo mu kanwa, no kuhoza nibwo buryo bwiza bwo kuhasukura.

Gushimangira ko koza mu kanwa buri uko hahinduye impumuro, hagize impumuro mbi, dushingiye ku bisobanuro byatanzwe.

Biremewe kwisukura mu buryo bwa rusange, kandi n'umwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse ni na kimwe mu mico myiza.

Koza mu kanwa haba hakubiyemo koza amenyo, ishinya, ndetse n'ururimi.

Umuswaki ni agati gato gacibwa ku giti cyitwa Arak cyangwa se n'ikindi, kifashishwa mu koza mu kanwa n'amenyo no kuhasukura, kakanahumuza mu kanwa, kakanakuramo impumuro mbi.

التصنيفات

Imigenzo kamere., Umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha0 ku bijyanye n'isuku.