Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga isali yatandukanyaga hagati y'amaboko yayo kugeza ubwo urebye mu kwaha kwayo

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga isali yatandukanyaga hagati y'amaboko yayo kugeza ubwo urebye mu kwaha kwayo

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Malik Ibun Buhaynat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga isali yatandukanyaga hagati y'amaboko yayo kugeza ubwo urebye mu kwaha kwayo.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yubamye yatandukanyaga amaboko yayo, akamera nk'amababa abiri, kugeza ubwo wabona mu kwaha kwayo; Ibi ni ugutandukanya amaboko mu buryo burenze.

فوائد الحديث

Ni byiza kubama muri ubu buryo, utandukanya hagati y'amaboko abiri.

Ariko umuntu uyobowe mu iswalat ku buryo byabangamira umuntu umuri iruhande, we ntabwo abitegetswe.

Gutandukanya amaboko igihe umuntu yubamye bifite inyigisho n'impamvu nyinshi; zimwe muri zo: Ni ukugaragaza umwete n'umurava mu iswalat, kandi ko nta rugingo rusigara rutagize uruhare mu gusali. Byanavuzwe ko impamvu yabyo ari kimwe no kwibombarika mu iswalat, ni nabwo buryo bwonyine bushoboza kubama umuntu ashyize agahanga n'izuru rye ku butaka. Ikindi nanone ni ukugira ngo buri rugingo rw'umubiri rutandukane n'izindi.

التصنيفات

Umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'iswalat.