إعدادات العرض
Iby'umwemeramana biratangaje! Ibye byose kuri we biba ari byiza! Ariko nta wundi bijya bishobokera uretse umwemeramana
Iby'umwemeramana biratangaje! Ibye byose kuri we biba ari byiza! Ariko nta wundi bijya bishobokera uretse umwemeramana
Hadith yaturutse kwa Swuhayb (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iby'umwemeramana biratangaje! Ibye byose kuri we biba ari byiza! Ariko nta wundi bijya bishobokera uretse umwemeramana, iyo agezweho n'ibishimishije arashimira, bikaba byiza kuri we, n'iyo agezweho n'ibidashimishije arihangana nabyo bikaba byiza kuri we."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Kiswahili Português සිංහල دری অসমীয়া ไทย Tiếng Việt አማርኛ Svenska Yorùbá Кыргызча ગુજરાતી नेपाली Oromoo മലയാളം Română Nederlands Soomaali پښتو తెలుగు ಕನ್ನಡ Malagasy Српскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratangarira umwemeramana n'ibyo byose mu rwego rwo kwerekana ko ari byiza; kuko ibihe bye byose kuri we biba ari byiza, ariko ibi nta wundi ubigira uretse umwemeramana. Iyo hari ikimubayeho kimushimishije arashimira, akabibonera ibihembo n'ingororano; N'iyo hari ikitamushimishije kimubayeho arihangana, nabyo akabibonera ibihembo n'ingororano, bityo ibimubayeho byose arabihemberwa.فوائد الحديث
Agaciro ko gushimira mu byiza no kwihangana mu bigeragezo, ukoze ibyo abona ibyiza by'aha ku isi no ku munsi w'imperuka, n'udashimiye ingabire cyangwa se ngo yihanganire ikigeragezo, aba ahombye ingabire nyinshi.
Agaciro ko kwemera, kandi ko ingororano zabyo mu bihe byose nta bandi bazibona uretse abafite ukwemera.
Gushimira mu byiza, no kwihangana mu bibi ni bimwe mu biranga abemeramana.
Kwemera igeno rya Allah bituma umwemeramana ahora anezerewe mu bimubaho byose; bitandukanye n'utari umwemeramana, uhora ababaye igihe hari ikibi kimubayeho; iyo hari ikimugezeho mu ngabire za Allah Nyir'ubutagatifu aba ari icyo ahugiraho akareka kumvira Allah, tutirengagije no kuba cyatuma yigomeka kuri Allah.
التصنيفات
Kweza imitima.