إعدادات العرض
Ku munsi w'imperuka umuntu azazanwa atabwe mu muriro, amara asohoke mu nda ye, ayazenguruke nkuko indogobe izenguruka urusyo
Ku munsi w'imperuka umuntu azazanwa atabwe mu muriro, amara asohoke mu nda ye, ayazenguruke nkuko indogobe izenguruka urusyo
Hadith yaturutse kwa Usamat Ibun Zaid (Imana imwishimire) yaravuze ati: Abantu baramubwiye bati: Ese ntiwajya kwa Uth'man ukamuganiriza (ku bijyanye n'imidugararo iriho)? Arabasubiza ati: Ese murabona ko ntacyo njya mubwira? Mbarahiriye ku izina rya Allah ko ibiri hagati yanjye na we nabimuganirije, sinshaka kumubanza sinshaka kuba ari njye ubanza, kandi sinshaka kubwira umuntu umbereye umuyobozi: niwe mwiza kuruta abantu bose nyuma y'uko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Ku munsi w'imperuka umuntu azazanwa atabwe mu muriro, amara asohoke mu nda ye, ayazenguruke nkuko indogobe izenguruka urusyo, nuko abantu bo mu muriro bamuteranireho bamubwire bati: Yewe kanaka bite byawe? Si wowe wabwirizaga ibyiza, ukabuza ibibi? Nuko abasubize ati: Yego! Nabwirizaga ibyiza simbikore, nkabuza ibibi nkabikora."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Kiswahili Português සිංහල አማርኛ অসমীয়া Tiếng Việt ગુજરાતી Nederlands پښتو नेपाली ไทย Svenska മലയാളം Кыргызча Română Malagasy ಕನ್ನಡ Српски తెలుగు ქართული Moore Magyarالشرح
Abantu bamwe babwiye Usamat Ibun Zaid (Imana imwishimire we na se) bati: Ese ntiwajya kwa Uth'man Ibun Afan (Imana imwishimire) ukamubwira imidugararo ihari, ukagira uruhare mu kuyihosha? Nuko abasubiza ko yamuganirije bari bonyine agamije kunga atagamije guteza imidugararo, kandi intego ye atari ukwigaragaza ko abwiriza abayobozi kureka ibibi ku mugaragaro, bikaba byaba impamvu yo kubahuka umuyobozi ndetse n'umusigire w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), uwo ukaba waba umuryango w'imidugararo ikomeye adashaka kuba uwa mbere mubawufungura! Usamat arangije aravuga ati: Agira inama abayobozi mu ibanga kandi ntagire uwo abera kabone n'iyo yaba ari umuyobozi, nta n'ubwo abikundwakazaho, nyuma yaho yumviye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ko ku munsi w'imperuka bazazana umuntu bamujugunye mu muriro, maze amara ye asohoke mu nda ye kubera ubushyuhe n'ibihano bikomeye azaba yatawemo, nuko amara ye ayazengurukane mu muriro nkuko indogobe yizengurutse iziritse ku rusyo ruri gusya, maze abantu bo mu muriro bamuzenguruke bamubaze bati: Yewe kanaka, si wowe wajyaga utubwiriza gukora ibyiza ukanatubuza ibibi?! Maze asubize ati: Nibyo, najyaga mbabwiriza gukora ibyiza simbikore, nkanababuza ibibi nkabikora!فوائد الحديث
Ubusanzwe mu kugira inama abayobozi biba hagati yabo n'uyibagira, kandi umuntu ntagende abikwiza mu bantu bose.
Ibihano bihambaye biri ku muntu imvugo ze zinyuranya n'ibikorwa bye.
Uburyo bwo kwifata ku bayobozi no kuborohera no kubabwiriza ibyiza no kubabuza ibibi.
Kunenga kwikundwakaza ku bayobozi ukareka kubabwiza ukuri, no kugaragaza ikinyuranyo cy'ibiri ku mutuma biba ari nko gushaka amaramuko mu bitari ukuri.
التصنيفات
Ibigize ijuru ndetse n'umuriro.