Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare

Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare

Hadith yaturutse kwa Ally (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza bimwe mu bikorwa bya kijiji kugira ngo tubyirinde, no kugaragaza ko byose bigengwa na Allah, kandi ko nta na kimwe kiba usibye ko kiba ku bw'itegeko rye no kugena kwe; ibyo bintu ni ibi bikurikira: Icya mbere: Abantu bo mu gihe cy'ubujiji (mbere y'ubuyisilamu) bibwiraga ko indwara yo ubwayo yandura, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibabuza kwemera gutyo ko indwara ubwayo yandura ivuye ku murwayi umwe ijya ku wundi; kandi ko Allah ari we mugenga w'ibiriho byose, bityo ni we uteza uburwayi ninawe ubukiza, kandi ibyo byose ntibyabaho bitari ku bushake bwe no mu kugena kwe. Icya kabiri: Iyo bashakaga kujya mu rugendo cyangwa se mu bucuruzi, bafataga inyoni bakayigurutsa yakerekera mu gihande cy'iburyo bakishima, yakerekeza mu gihande cy'ibumoso bakiheba bakisubiraho; nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabibabuza, ibereka ko iyo myemerere itari yo. Icya gatatu: Bajyaga banavuga bati: Iyo igihunyira kiguye ku nzu runaka, abo muri iyo nzu bagerwaho n'ibyago; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibabuza kugira iyo myizerere. Icya kane: Kubuza kwemera umwaku n'ibyago bizanwa n'ukwezi kwa kabiri (Swafar), kukaba ari ukwezi kwa kabiri mu kirangaminsi kigendera ku kwezi. Byanavuzwe ko Swafar ari inzoka iba mu nda z'amatungo no mu bantu, bajyaga bibwira ko ariyo ndwara ikomeye kuruta ibibembe, ibyo nabyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibuza iyi myemerere. Icya gatanu: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabategetse kwirinda umurwayi wanduye ibinyoro, nkuko birinda intare; mu rwego rwo kwirinda kwandura, no gukora impamvu Allah yategetse. Ibinyoro ni indwara iza ikamunga ingingo z'umubiri, zikagenda zimungwa zivaho.

فوائد الحديث

Ni itegeko kwiringira Allah wenyine, no gukora impamvu zemewe.

Ni itegeko kwemera igeno rya Allah, no kwemera ko impamvu ziri mu biganza bya Allah, niwe utuma zigira icyo zimara, cyangwa se akazima kugira icyo zimara.

Gutesha agaciro bimwe abantu bakora cyangwa se kwemera umwaku mu mabara runaka, nk'umukara, umutuku, cyangwa se imibare, cyangwa se amazina cyangwa se abantu, cyangwa se abafite ingingo z'umubiri runaka zahinamiranye.

Kubuza kwegera umuntu ufite uburwayi bw'ibinyoro n'ibindi mu ndwara zandura, ni bimwe mu gukora impamvu Allah yashyize muri kamere ko zishobora gutera ibindi; ariko impamvu zo ubwazo zonyine ntacyo zamara, ahubwo Allah niwe iyo abishatse azambura ubushobozi ntizigire icyo zitwara, niyo abishatse azirekeraho zikagira icyo zitwara abantu.

التصنيفات

Ibibazo byerekeranye n'ubujiji., Ibikorwa by'imitima.