Ntabwo indwara yo ubwayo yifata ngo yimukire ku muntu wundi uretse ko biba ku bw'igeno rya Allah, nta n'umwaku ubaho, birananezeza kwizera ibyiza", nuko barayibaza bati: Kwizera ibyiza bishatse kuvuga iki? Irabasubiza iti: "Ni ijambo ryiza

Ntabwo indwara yo ubwayo yifata ngo yimukire ku muntu wundi uretse ko biba ku bw'igeno rya Allah, nta n'umwaku ubaho, birananezeza kwizera ibyiza", nuko barayibaza bati: Kwizera ibyiza bishatse kuvuga iki? Irabasubiza iti: "Ni ijambo ryiza

Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntabwo indwara yo ubwayo yifata ngo yimukire ku muntu wundi uretse ko biba ku bw'igeno rya Allah, nta n'umwaku ubaho, birananezeza kwizera ibyiza", nuko barayibaza bati: Kwizera ibyiza bishatse kuvuga iki? Irabasubiza iti: "Ni ijambo ryiza."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko nta ndwara y'icyorezo ikwira yo ubwayo hatabayemo igeno rya Allah nk'uko abantu bo mu gihe cy'ubujiji cya mbere y'ubuyisilamu babyizeraga kuko atari ukuri. Kandi ko kwemera umwaku waterwa n'ibyo wumvise cyangwa se wabonye nk'inyoni, cyangwa se inyamaswa, cyangwa se abantu bafite ubumuga butandukanye, cyangwa se imibare, cyangwa se iminsi cyangwa se n'ibindi ibyo ari byo byose ntabwo ari ukuri. Hano yavuzemo inyoni kubera ko ubu buryo bwari bumenyerewe mu gihe cy'ubujiji; babukoraga iyo umwe muri bo yashakaga kugira igikorwa akora nk'urugendo cyangwa se ubucuruzi cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose akagurutsa inyoni mu kirere, iyo yagurukaga yerekeje mu cyerekezo cy'iburyo yagiraga icyizere agakomeza umugambi we, iyo yagurukaga yerekeje mu cyerekezo cy'ibumoso, yumvaga ari umwaku kuri we akareka gukora icyo yashakaga gukora. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga ngo biranezeza kwizera ibyiza, ari byo bisobanuye ibyishimo umuntu yiyumvamo kubera ijambo ryiza yumvise, rigatuma agirira Nyagasani we icyizere.

فوائد الحديث

Kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu, kandi ko nta wundi uzana ibyiza uretse Allah, nta n'urinda ikibi uretse Allah.

Kubuza gutomboza amahirwe ukoresheje inyoni, kubera ko bituma umuntu yemera umwaku, bikamubuza kuba hari icyo yakora.

Kugira icyizere ntabwo biri mu gutomboza amahirwe bibujijwe, ahubwo ni bimwe mu kugirira icyizere Allah .

Buri kintu kibaho ku bw'igeno rya Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, udafite uwo babangikanye.

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine.