Nta Ntumwa n'imwe mbere yanjye Allah yohereje ku bantu runaka, usibye ko yabaga ifite abayirengera muri abo bantu yatumweho, ndetse n'abasangirangendo bashikama ku migenzo ye bakanakurikiza amategeko ye

Nta Ntumwa n'imwe mbere yanjye Allah yohereje ku bantu runaka, usibye ko yabaga ifite abayirengera muri abo bantu yatumweho, ndetse n'abasangirangendo bashikama ku migenzo ye bakanakurikiza amategeko ye

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta Ntumwa n'imwe mbere yanjye Allah yohereje ku bantu runaka, usibye ko yabaga ifite abayirengera muri abo bantu yatumweho, ndetse n'abasangirangendo bashikama ku migenzo ye bakanakurikiza amategeko ye, hanyuma nyuma yabo hakaza abasimbura bavuga ibyo badakora, bakanakora ibyo batategetswe! Uzabarwanya n'ukuboko kwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya n'ururimi rwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya n'umutima we azaba ari umwemeramana. Nyuma y'aba ntawuzaba asigaranye ukwemera kabone n'iyo kwaba kungana n'imbuto ya Haridali."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko mbere yayo nta ntumwa n'imwe yoherejwe ku bantu usibye ko muri bo habaga harimo inkoramutima, n'abayirengera bakayitabara, ndetse bashobora no kuyisimbura ku buyobozi; bashyira mu bikorwa imigenzo yayo ndetse bakumvira n'amategeko yayo. Nyuma yabo hakaza abandi batarangwa n'ibyiza bavuga ibyo badakora, bagakora ibyo badategeka. Uzabarwanya n'ukuboko kwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya n'ururimi rwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya n'ururimi rwe azaba ari umwemeramana, n'uzabarwanya ababariye ku mutima we azaba ari umwemeramana; ariko nyuma y'ibyo nta kwemera kuzaba gusigaye kabone n'iyo kwaba kungana n'intete ya Haridali.

فوائد الحديث

Gushishikariza kurwanya abanyuranya n'amategeko y'idini bakoresheje imvugo cyangwa se ibikorwa.

Kuba umuntu atababarira ku mutima kubera ikibi gikorwa ni ikimenyetso cy'ukwemera guciriritse ndetse kutanahari.

Allah yorohereje abahanuzi be abaha abakomeza ubutumwa bwabo mu gihe baba batakiriho.

Uzashaka kurokoka ibihano agomba gukurikira umuyoboro w'Intumwa n'abahanuzi, kubera ko inzira zose zitari inzira yabo ni ubuyobe no korama.

Buri uko haba intera hagati y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'abasangirangendo bayo niko habaho ko abantu birengagiza imigenzo y'Intumwa y'Imana, bagakurikira irari, bakihimbira ibihimbano.

Kugaragaza ko guharanira inzira ya Allah biri mu nzego; ishobora kuba hifashishijwe ukuboko ku muntu ushoboye kubikosora, nk'abayobozi n'abategetsi, cyangwa se ku mvugo ugaragaza ukuri unaguhamagarira, cyangwa se ku mutima ubabarira ku mutima wanga ikibi cyangwa se utabyishimiye.

Kubwiriza ibyiza no kubuza ibibi ni itegeko.

التصنيفات

Ukwiyongera k'ukwemera no kugabanyuka kwayo., Ibice byo guharanira inzira ya Allah (Djihadi).