إعدادات العرض
Mu byo ntinya mwazagwamo nyuma yanjye ni ukuzafungurirwa imitako y'isi n'ubutunzi bwayo
Mu byo ntinya mwazagwamo nyuma yanjye ni ukuzafungurirwa imitako y'isi n'ubutunzi bwayo
Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko: Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yicaye Min'bari natwe tuyicara iruhande maze iravuga iti: Mu byo ntinya mwazagwamo nyuma yanjye ni ukuzafungurirwa imitako y'isi n'ubutunzi bwayo" nuko umugabo umwe aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese icyiza kizatera ikibi? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iraceceka, maze baramubaza bati: Bite byawe? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urayivugishije ntiyakuvugisha? Nuko tubona imeze nkaho iri guhishurirwa ubutumwa? Nuko tubona iri kwihanagura ibyuya, irangije irabaza iti: Uwari ubajije ari he? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari imeze nkaho yabimushimiye nuko iramubwira iti: Icyiza ntikijya gitera ikibi, kandi ubwatsi bumera mu rugaryi bushobora kwica inyamaswa cyangwa se zikarwara, usibye izirisha zamara kwijuta zikerekera ku zuba zikuza ndetse zikanaganga zikaba zitegereje zikabanza kuza; n'uyu mutungo ni nk'ubwatsi butoshye kandi buryoshye; arahirwa nyirawo w'umuyisilamu uzawuhamo umukene, imfubyi, n'uri ku rugendo cyangwa se nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bisobanuye ngo uwukoresheje mu buryo budakwiye aba ameze nk'uwariye ntahage, kandi uwo mutungo ku munsi w'imperuka ukazamushinja.
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Kiswahili Português සිංහල Nederlands Tiếng Việt অসমীয়া ગુજરાતી پښتو മലയാളം नेपाली Magyar ქართული తెలుగు Македонски Svenska Moore Română Українська ไทย मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ Wolof ភាសាខ្មែរ ಕನ್ನಡ Yorùbá Српски Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) umunsi umwe yicaye Min'bari iri kuganiriza abasangirangendo bayo igira iti: Byinshi mu byo mbatinyira nyuma yanjye nuko muzafungurirwa imigisha y'iby'isi n'imitako yayo n'ibyiza byayo, n'andi moko y'ibyiza bishimisha nko mu myambaro, ibihingwa n'ibindi abantu biratana ko ari byiza nyamara bidahoraho. Nuko umugabo umwe aravuga ati: Imitungo yo mu isi ni ingabire za Allah, ese yazahinduka ikaba ibigeragezo n'ibihano? Nuko abantu bagaya uwari ubajije ikibazo, ubwo bari babonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) icecetse, bacyeka ko yayirakaje. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibabwira ko yari iri guhishurirwa ubutumwa, nuko itangira kwihanagura icyuya mu ruhanga rwayo, maze iravuga iti: Uwari umbajije ari he? Nuko aravuga ati: Ninjye. Maze isingiza Allah nuko iravuga iti: Icyiza kizana ibyiza, ariko iyi mitako ntabwo igihe cyose ari ko bihora kubera ko hari ubwo biteza ibigeragezo no kubirushanwaho, no kurangazwa nabyo bigatuma umuntu atarangamira ubuzima bwo ku munsi w'imperuka nkuko bikwiye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibitangira ingero iravuga iti: Ibyatsi byo mu rugaryi biba bishishe kandi bitoshye bikarangaza inyamaswa n'amatungo abirisha, nyamara bikaba byayakuriramo gupfa kubera kurisha cyane no kugwa ivutu, cyangwa se zikarwara, usibye izirisha zikuzuza amabondo zarangiza zikerekera izuba zigata amase cyangwa amaganga, hanyuma zikuza zikongera zikabimira, zigasubira kurisha. N'iyi mitungo y'isi imeze nk'ibi byatsi bitoshye, irica cyangwa se igatera uburwayi kubera ubwinshi bwayo, cyeretse iyo umuntu afashemo micye acyeneye mu nzira zemewe, yo ntacyo itwaye. Arahirwa nyir'imitungo w'umuyisilamu uyihaho abakene, imfubyi n'abari ku rugendo, ndetse n'uyikoresha uko bikwiye Allah ayimuheramo imigisha. N'uyikoresheje mu buryo budakwiye urugero rwe ni nk'urya ariko ntahage, kandi no ku munsi w'imperuka umutungo ukazamushinja.فوائد الحديث
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Muri iyi Hadith harimo kugaragaza agaciro ko kugira umutungo kuri wa wundi uwukoresha uko bikwiye, akawukoresha mu nzira nziza.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku bayoboke bayo n'uburyo babayemo, ndetse ko bazagira imitako y'isi n'ibishuko byayo.
Mu buryo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yifashishaga itanga inyigisho harimo gutanga ingero mu rwego rwo kugira ngo ibyo ivuga birusheho gusobanuka.
Gushishikariza gutanga amaturo no gukoresha umutungo mu nzira nziza, no kubuza kuwugundira.
Muri iyi mvugo: Icyiza ntigitera ikibi, turakuramo isomo ry'uko amafunguro n'ubwo yaba menshi ni bimwe mu byiza, ariko bishobora kuba bibi igihe uwugizemo ubugugu ukawima uwukeneye, cyangwa se ukawusesagura mu kuwutanga mu bitewemo n'amategeko. Ikindi nuko buri kintu Allah yagennye ko ari cyiza ntigishobora kuba kibi, n'ikinyuranyo cyabyo; ariko igiteye ubwoba ku muntu wahawe ibyiza ashobora kubikoresha mu nzira mbi.
Kureka ubwira mu gusubiza, iyo bicyeneye kubanza gutekereza.
Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Muri iyi Hadith turasangamo ibyiciro bine, uzaryoherwamo akaryana ubusambo akagwa ivutu, bimwihutishiriza urupfu. Na wa wundi uriye ariko agakoresha amayeri kugira ngo yirinde uburwayi nyuma y'uko bumuganje. Ariko uzarya akihutira kwikiza ibimugiraho ingaruka agakora uburyo bwo kuzirinda icyo gihe arakira. N'uzarya ariko ntarengere ngo agwe ivutu ahubwo akagarukira ku bimufitiye umumaro n'ibimurinda inzara, urugero rwa mbere ni urw'umuhakanyi, naho urwa kabiri ni urw'inkozi y'ibibi wibagirwa kwicuza no gusaba imbabazi akabyibuka igihe cyamurenganye, urugero rwa gatatu ni urw'uvanga ibyiza n'ibibi ariko wihutira kwicuza, aho kwicuza kwe kwakirwa, naho urwa kane ni urw'uwirengagiza iby'isi urangamiye ubuzima bwo ku munsi w'imperuka.
Umumenyi Ibun Al Munir yaravuze ati: Muri iyi Hadith harimo ingero zitandukanye kandi zitangaje; urugero rwa mbere ni ukugereranya umutungo no kuwongera aho wagereranyijwe n'ibimera no gukura kwabyo. Urugero rwa kabiri ni ukugereranya umuntu w'igisambo uharanira gusakuma aho yagereranyijwe n'inyamaswa ukuntu zirisha ibyatsi. Urugero rwa gatatu ni ukugereranya ni ukugereranya kwigwizaho umutungo no kuwuhanika no kugereranywa n'umuntu ugwa ivutu mu kurya no kwijuta. Urugero rwa kane ni ukugereranya ibiva mu mutungo n'ubuhambare bwawo mu mitima y'abantu bigeze umuntu ku kuba umunyabugugu nk'ibyo inyamaswa zuza zikanabisohora nk'amase n'amaganga, bikaba ari urugero rwiza rwo kugaragaza kwigwizaho umutungo. Urugero rwa gatanu ni ukugereranya umuntu udashyira imbaraga mu gukusanya imitungo nk'ihene ibyagiye ku zuba iri kuza ibyo yariye; kuko nibwo iba ituje iri mu mahoro. Harimo no kugaragaza uburyo bwo kugera ku nyungu z'umuntu no ku bimufitiye akamaro. Urugero rwa gatandatu ni ukugereranya urupfu rw'ukusanya umutungo n'urupfu rw'inyamaswa ititaye ku kwirinda ibiyifitiye umumaro. Urugero rwa nyuma ni ukugereranya umutungo n'umuntu utizeye ko uzamuhindukirana ukamubera umwanzi, kubera ko umutungo ubundi nyirawo yawufata akanawubika neza akanawubungabunga kubera kuwukunda cyane bigatuma awima n'uwukwiye bikaba impamvu yo guhanwa. Urugero rwa munani ni ukugereranya ufite umutungo bitari mu kuri ni umuntu urya ariko nta hage.
Umumenyi A-Sindiy yaravuze ati: Muri iyi nkuru hakubiyemo ibintu bibiri bya ngombwa: Icya mbere: Kuyigeraho uko yakabaye, kwirinda ibyo igusaba kwirinda, iyo kimwe kibuze biteza ingaruka... Ushobora no kuvuga uti: Harimo ikimenyetso cy'uko ibi byombi bitagomba gusigana; umuntu ntiyashobozwa kureka icyo agomba kureka cyeretse abanje gukroa icyo asabwa gukora.
التصنيفات
Kunenga abakunda isi.