Mu by'ukuri Allah yagennye ibyiza n'ibibi, arangije arabigaragaza; bityo uzagambirira gukora icyiza ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azakimwandikiramo ibyiza icumi kugeza ku nshuro magana arindwi ndetse zirenzeho! N'uzagambirira…

Mu by'ukuri Allah yagennye ibyiza n'ibibi, arangije arabigaragaza; bityo uzagambirira gukora icyiza ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azakimwandikiramo ibyiza icumi kugeza ku nshuro magana arindwi ndetse zirenzeho! N'uzagambirira gukora ikibi ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azamwandikira ko akoze ikibi kimwe

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se), nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yakuye kwa Nyagasani wayo Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Intumwa y'Imana yaravuze ati: "Mu by'ukuri Allah yagennye ibyiza n'ibibi, arangije arabigaragaza; bityo uzagambirira gukora icyiza ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azakimwandikiramo ibyiza icumi kugeza ku nshuro magana arindwi ndetse zirenzeho! N'uzagambirira gukora ikibi ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azamwandikira ko akoze ikibi kimwe."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah yamaze kugena ibyiza ndetse n'ibibi, arangije yereka abamalayika babiri abishinze uko bazajya babyandika: Uzajya agambirira gukora igikorwa cyiza ko bazajya bamwandikira icyo gikorwa cyiza kimwe kabone n'iyo atagikora. Ariko iyo agikoze agikubirwamo ingororano nyinshi zishobora kugera kuri magana arindwi ndetse zikarengaho, bitewe n'umutima yagikoranye no kucyegurira kwe Allah no kuba gifitiye umumaro n'abandi n'ibindi. N'ugambiriye gukora igikorwa kibi, hanyuma akareka kugikora kubera Allah yandikirwa icyiza; n'iyo akiretse kubera kukiburira umwanya nta nakore impamvu zikimugezaho ntacyo yandikirwa, n'iyo kandi akiretse kubera ko atagishoboye, yandikirwa uwo mugambi we, kandi n'iyo ashoboye kugikora yandikirwa ikibi kimwe gusa.

فوائد الحديث

Kugaragaza ingabire za Allah zihambaye ku bayoboke b'uyu muryango z'uburyo abatuburira ibikorwa byiza, n'uburyo byandikwa iwe, ndetse n'uburyo atajya atubura ibikorwa bibi.

Ubuhambare bwo kugira umugambi mu bikorwa byose ndetse n'agaciro kawo.

Ingabire za Allah Nyir'ubutagatifu n'ubuntu bwe z'uko ugize umugambi wo gukora ikibi Allah akimwandikiramo icyiza.

التصنيفات

Kwemera ko Allah afite amazina n'ibisingizo yihariye.