إعدادات العرض
Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza
Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Português සිංහල አማርኛ অসমীয়া Kiswahili Tiếng Việt ગુજરાતી Nederlands پښتو नेपाली ไทย മലയാളം Svenska Кыргызча Română Malagasy ಕನ್ನಡ Српски తెలుగు ქართული Moore Magyar Македонски Čeština فارسیالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera kuzuye k'umwe muri mwe mu bayisilamu kudashobora kugerwaho kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yifuriza umutima we, mu kubaha Allah, n'andi moko yose y'ibikorwa byiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka. Ndetse akanga kumwifuriza ibyo nawe atakwifuriza umutima we; iyo abonye kuri mugenzi we w'umuyisilamu ibidatunganye mu kwemera kwe, akora ibishoboka byose kugira ngo abikosore, iyo amubonyeho ibyiza amusabira kubikomeraho ndetse akanabimuteramo inkunga, akamugira inama mu kwemera kwe ndetse no mu mibereho ye.فوائد الحديث
Ni itegeko kuba umuyisilamu yakifuriza mugenzi we ibyo nawe ubwe yiyifuriza; kubera ko imvugo yahakanye ko atari umwemeramana wa wundi utifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza, igaragaza ko ari itegeko.
Ubuvandimwe mu kwemera Allah nibwo buri hejuru kuruta ubuvandimwe bw'isano ry'amaraso, bityo uburenganzira bwabwo nibwo bukwiye kuba itegeko kuruta ubundi.
Kuziririza icyo ari cyo cyose gihabanye n'uru rukundo cyaba mu mvugo, n'ibikorwa nk'uburiganya, gusebya bagenzi bacu, ishyari, n'ubugizi bwa nabi ku buzima bw'umuyisilamu cyangwa se mu mutungo we cyangwa se ku cyubahiro cye.
Gukoresha zimwe mu mvugo zishishikariza gukora igikorwa, mu mvugo: "Mugenzi we."
Umumenyi Al Kir'maniy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Mu bigaragaza ukwemera nanone harimo ko umuyisilamu akwiye kwanga ibyaba kuri mugenzi we bibi nawe ubwe adakunda ntiyabyerura, kubera ko gukunda ikintu bisaba kwanga ikinyuranyo cyacyo, kutakivuga rero nuko nacyo cyumvikanamo.
التصنيفات
Imico myiza.