إعدادات العرض
“Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira
“Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira. Baravuga bati: Ese n’iyo naba muvuga ibimuriho? Iravuga iti: Iyo ibyo uvuga bimuriho uba umusebeje, naho iyo ibyo umuvuga bitamuriho uba umuharabitse.
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە සිංහල ไทย دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली тоҷикӣ Oromoo Wolof Soomaali Malagasy Български Українська Azərbaycan ქართული bm Lingala Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza gusebanya kuziririjwe icyo ari cyo, ari byo bisobanuye kuvuga ku muyisilamu ibyo atishimiye byaba mu miterere ye ndetse n'imico ye nko kuvuga ko arebesha ijisho rimwe, ari umubeshyi n'ibindi mu bidashimishije, kabone n'iyo yaba ari uko ameze. Ariko iyo umuvuzeho ibyo adafite ibyo biba birenze kumusebya , ndetse ni n'ikinyoma no kumuhimbira.فوائد الحديث
Uburyo bwiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishagamo, aho yigishaga mu buryo bwo kubaza.
Imico myiza yarangaga abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo babaga bari kumwe n'Intumwa y'Imana aho bayisubije ubwo yari ibabajije bati: Allah n'Intumwa ye nibo babizi.
Ubajijwe ibyo atazi aba akwiye kuvuga ati: Allah niwe Mumenyi uhebuje.
Uburyo amategeko yabungabunze umuryango mugari binyuze mu kurinda uburenganzira bw'abawugize ndetse n'ubuvandimwe hagati yabo.
Gusebanya ni ikizira usibye mu bihe bimwe na bimwe nabwo bitewe n'inyungu runaka; nko gukumira amahugu, icyo gihe uwahugujwe akavuga uwamuhuguje amubwira ushobora kumurenganura, akaba yavuga ati: Nahugujwe na kanaka, cyangwa se yankoreye ibi n'ibi; harimo n'aho umuntu yasebya mugenzi we nk'igihe agishijwe inama ku muntu runaka igihe cyo kurongora, cyangwa se ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa se guturana nawe n'ibindi.
التصنيفات
Imyifatire yo kuvuga no guceceka.