Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe

Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ari igihe aba yubamye, kubera ko umuntu uri gusali ashyira urugingo rwubahitse ku mubiri we kuruta izindi ku butaka kubera kwiyoroshya no kwicisha bugufi imbere ya Allah akubama. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yategetse abantu kongera ubusabe igihe bubamye, hakaba ari ho hahurira kwicisha bugufi mu mvugo no mu ngiro.

فوائد الحديث

Kumvira Allah byongerera umugaragu kwiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu.

Ni byiza kongera ubusabe igihe wubamye kuko hari mu hantu Allah asubiza umusabye.