إعدادات العرض
Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe
Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் සිංහල မြန်မာ Русский Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە ไทย دری Fulfulde Magyar ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Azərbaycan ქართული Lingala тоҷикӣ bm Malagasy Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ari igihe aba yubamye, kubera ko umuntu uri gusali ashyira urugingo rwubahitse ku mubiri we kuruta izindi ku butaka kubera kwiyoroshya no kwicisha bugufi imbere ya Allah akubama. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yategetse abantu kongera ubusabe igihe bubamye, hakaba ari ho hahurira kwicisha bugufi mu mvugo no mu ngiro.فوائد الحديث
Kumvira Allah byongerera umugaragu kwiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu.
Ni byiza kongera ubusabe igihe wubamye kuko hari mu hantu Allah asubiza umusabye.