Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira

Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashimangira ko umuntu uzajya ashaka kujya gusali iswalat y'idjuma ari byiza kuri we kwiyuhagira nk'uko yiyuhagira ari koga idjanaba.

فوائد الحديث

Gushimangira itegeko ryo kwiyuhagira ku munsi wa gatanu, kandi ko ari mu migenzo myiza umwemeramana akora, kandi akabikora igihe agiye gusali ni byo byiza.

Gushishikariza kugira isuku, n'impumuro nziza ni imwe mu mico n'imyifatire myiza ikwiye kuranga umuyisilamu, by'umwihariko igihe ahuye n'abantu cyangwa se ari mu cyicaro kimwe nabo, by'umwihariko mu iswalat za Idjuma n'izo mu mbaga.

Iyi mvugo muri Hadith irabwira umuntu utegetswe gusali idjuma, kuko niwe uyigana.

Ni byiza ku muntu ugiye mu idjuma kuba afite isuku, akiyuhagira kugira ngo impumuro mbi imuve ku mubiri ndetse akanisiga ibihumura, ariko n'iyo yatawaza arabyemerewe.

التصنيفات

Koga (Ghus'lu)., Iswalat yo ku munsi wa gatanu (Al Djumu'at).