Nta kintu cy'agaciro imbere ya Allah kiruta ubusabe

Nta kintu cy'agaciro imbere ya Allah kiruta ubusabe

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nta kintu cy'agaciro imbere ya Allah kiruta ubusabe."

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bikorwa byo kwiyegereza Allah nta kirusha agaciro kumusaba, kubera ko mu kuyisaba harimo kwemera ko Allah ari we Mukungu, no kwemera ko umugaragu ntacyo yishoboreye kandi ko acyeneye Allah.

فوائد الحديث

Agaciro k'ubusabe, kandi ko usaba Allah aba amurutishije byose, aniyemereye ko Allah ari ukungahaye kuri byose, naho umugaragu akaba ari we umucyeneye, kubera ko ukennye atasabwa, ndetse unumva bihebuje kubera ko utumva atasabwa, kandi ko Allah ari umunyabuntu kuko umunyabugugu ntasabwa, kandi ko Allah ari Nyir'impuhwe kuko utagira impuhwe ntiyasabwa, kandi ko Allah afiye ubushobozi kubera ko utabufite atasabwa. No kwiyemerera ko Allah ari bugufi bw'umugaragu kuko uri kure ntiyakumva! N'ibindi bisingizo bigaragaza ubuhambare n'ubwiza bya Allah Nyir'ubutagatifu.

التصنيفات

Agaciro k'ubusabe.