إعدادات العرض
Mwirinde uyu mwanda Allah yabujije, kandi uzacikwa akawugwamo ajye yihishira nkuko Allah yamuhishiriye anamwicuzeho, kandi uwo tuzajya tumenya ibye tuzaza tumuhana nk'uko biri mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu
Mwirinde uyu mwanda Allah yabujije, kandi uzacikwa akawugwamo ajye yihishira nkuko Allah yamuhishiriye anamwicuzeho, kandi uwo tuzajya tumenya ibye tuzaza tumuhana nk'uko biri mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma yo gutera amabuye uwari wasambanye wo mu bwoko bwa Al Aslami, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahaguruka iravuga iti: "Mwirinde uyu mwanda Allah yabujije, kandi uzacikwa akawugwamo ajye yihishira nkuko Allah yamuhishiriye anamwicuzeho, kandi uwo tuzajya tumenya ibye tuzaza tumuhana nk'uko biri mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu."
الترجمة
العربية Bosanski English فارسی Français Русский हिन्दी 中文 ئۇيغۇرچە Bahasa Indonesia اردو Kurdî Tiếng Việt Nederlands Kiswahili অসমীয়া ગુજરાતી සිංහල Magyar ქართული Hausa Română ไทย Português Tagalog मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ বাংলা پښتو ភាសាខ្មែរ Español ಕನ್ನಡ Lietuvių Македонски Türkçe తెలుగు O‘zbek Українська Azərbaycan Moore Wolofالشرح
Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yari imaze gutera amabuye uwitwa Ma'iz Ibun Malik Al As'lamiy (Imana imwishimire) nk'igihano cy'uko yasambanye, yarahagurutse ivuga inyigisho ibwira abari aho iti: Mwirinde uyu mwanda n'ibindi byaha bibi Allah yabujije, kandi uzacikwa agakora kimwe muri byo, aba akwiye gukora kimwe mu bintu bibiri: Icya mbere: Kwihishira nk'uko Allah aba yamuhishiriye, ntagende yigamba ibyo yakoze. Icya kabiri: Kwihutira kwicuza kuri Allah no kudatsimbarara kuri icyo cyaha yakoze, kandi ugaragaweho icyo cyaha tumukorera igihano cyavuzwe mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu.فوائد الحديث
Gushishikariza umugaragu wa Allah wakoze icyaha kwihishira, no kwicuza icyo cyaha yakoze hagati ye na Nyagasani we.
Iyo icyaha cyageze ku muyobozi, icyo gihe igihano kiba kigomba gukurikizwa.
Ni itegeko kwirinda ibyaha no kwitandukanya nabyo.
التصنيفات
Kwicuza.