Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!

Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!

Hadithi yaturutse kwa Uth'man Ibun Afan (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!"

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu wisukuye (Udhu) akitwararika uko ikorwa yubahiriza imigenzo yayo n'imyifatire yayo, biba impamvu y'uko ababarirwa ibyaha bye, kugeza n'aho ibyaba biri mu nzara ze zaba iz'intoki cyangwa se z'amano bimuvuyeho.

فوائد الحديث

Gushishikariza kwiga isuku n'imigenzo yayo ndetse n'imyifatire ikwiye kukuranga igihe uri kuyikora, ndetse no kubishyira mu bikorwa.

Ibyiza byo gukora isuku, kandi ko ari impamvu yo gukurirwaho ibyaha bito bito, naho ibyaha bikuru bikuru byo ugomba kubyicuza (Tawbat).

Kugira ngo ukurirweho ibyaha ugomba gutunganya isuku (Udhu) neza, ukayikora ntacyo wangije muri yo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigaragaje.

Kubabarirwa ibyaha kwavuzwe muri Hadithi gushingiye ku kubanza kwirinda ibyaha bikuru no kubyicuza. Allah aragira ati: {Nimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzabababarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru).} [A-Nisa-i: 31]