إعدادات العرض
Mwene Adamu arampinyura kandi bidakwiye, aranantuka kandi ntibikwiye
Mwene Adamu arampinyura kandi bidakwiye, aranantuka kandi ntibikwiye
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Mwene Adamu arampinyura kandi bidakwiye, aranantuka kandi ntibikwiye; kumpinyura kwe ni igihe abavuga ngo: Allah ntazanzura ngo angarure nk'uko yandemye bwa mbere, kandi iremwa rya mbere siryo ryoroshye kuruta kuba namugarura! Naho kuntuka kwe ni igihe avuze ati: Allah yagize umwana, kandi ari njye umwe rukumbi, wo kwishingikirizwa, sinabyaye, ndetse sinabyawe, kandi nta n'umwe duhwanye."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Português සිංහල Svenska ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá ئۇيغۇرچە Tiếng Việt Kiswahili پښتو অসমীয়া دری Кыргызча or Malagasy Čeština नेपाली Oromoo Română Nederlands Soomaali తెలుగు ไทย മലയാളം Српски ಕನ್ನಡ Lietuvių Wolof Magyar ქართული Moore Українська mrالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza muri iyi Hadith Al Qud'siy ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ku b'abangikanyamana n'abahakanyi ko bamuhinyura ndetse bakanamugerekaho inenge n'ubusembwa, kandi ntibyari bikwiye ko babikora. Naho guhinyura Allah ni ukuvuga ko adashobora kubazura nyuma yo gupfa kwabo nkuko yabaremye bwa mbere batari bariho, nuko abasubiza ko uwabaremye bwa mbere ashoboye kongera kubagarura kandi ko ari byo byoroshye kuri we, n'ubwo kurema bwa mbere no kuzura kuri Allah bingana, kuko ari we ufite ubushobozi kuri buri kintu. Naho kumutuka kwabo ni igihe bavuze ko Allah afite umwana, Allah abasubiza ko ari umwe rukumbi, wuje ubutungane mu mazina ye n'ibisingizo bye ndetse n'ibikorwa bye, ni Nyir'ubutagatifu azira inenge n'ubusembwa, niwe wishingikirizwaho, nta n'umwe acyeneye, mu gihe we ibiremwa byose bimukeneye, ntabwo ari umubyeyi w'uwo ari we wese, kandi ntabwo ari umwana w'uwo ari we wese, kandi nta we bahwanye cyangwa se bareshya Allah Nyir'ubutagatifu.فوائد الحديث
Gushimangira ubutungane n'ubushobozi bya Allah kandi byuzuye.
Gushimangira izuka nyuma yo gupfa.
Uhakanye izuka cyangwa se akitirira Allah ko afite umwana aba abaye umuhakanyi.
Allah nta we bangana cyangwa se bahwanye.
Ubushishozi bwa Allah Nyir'ubutagatifu bwagutse, n'uburyo arindiriza abahakanyi kugira ngo bicuze ndetse banisubireho.