إعدادات العرض
Ibintu bibiri abantu bakora, ariko bituma baba abahakanyi: Kujora inkomoko y'umuntu, no kuborogera uwapfuye
Ibintu bibiri abantu bakora, ariko bituma baba abahakanyi: Kujora inkomoko y'umuntu, no kuborogera uwapfuye
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ibintu bibiri abantu bakora, ariko bituma baba abahakanyi: Kujora inkomoko y'umuntu, no kuborogera uwapfuye."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Português සිංහල Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം Deutsch नेपाली ქართული Moore Magyar తెలుగు Кыргызча Svenska ಕನ್ನಡ አማርኛ Українська Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko ibintu bibiri bigaragara mu bantu ariko bibageza ku buhakanyi, no kurangwa n'imico ya kijiji ni ibi bikurikira: Icya mbere: Kujora amasano y'abantu, no kubatesha agaciro no kubibonaho. Icya kabiri: Kuboroga no kuzamura ijwi mu gihe cy'ibyago, no kutakira igeno rya Allah, cyangwa se kwiciraho imyambaro kubera kutihangana no kutakira igeno.فوائد الحديث
Gushishikariza guca bugufi no kwiyoroshya, ndetse no kwirinda ubwibone ku bantu.
Kwihanganira ibigeragezo no kutarakazwa nabyo ni itegeko.
Ibi bikorwa ni ibiranga ubuhakanyi buto, kandi uwo bigaragayeho ntibivuze ko aba abaye umuhakanyi ku buryo bimukura mu buyisilamu, cyeretse akoze ubuhakanyi bukuru.
Ubuyisilamu bwabujije icyo ari cyo cyose cyateza amacakubiri mu bayisilamu nko kujora amasano y'abantu n'ibindi.
التصنيفات
Ubuhakanyi.