Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro

Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro

Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ibihe bintu bibiri umuntu yakora kimwe kikaba impamvu y'uko yajya mu ijuru ikindi kikaba impamvu y'uko ajya mu muriro? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibintu bibiri: Icyatuma umuntu yinjira mu ijuru, n'icyatuma ajya mu muriro? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ikintu kizinjiza umuntu mu ijuru ari uko yapfa agaragira Allah wenyine atamubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Naho ikizatuma umuntu ajya mu muriro ni umuntu uzapfa yarabangikanyaga Allah, agashyiriraho Allah ikigirwamana, yaramureshyeshyeje n'ikindi icyo ari cyo cyose mu kugaragirwa kwe, cyangwa se mu kuba ari we Mana yonyine, cyangwa se mu mazina ye matagatifu n'ibisingizo bye.

فوائد الحديث

Ibyiza byo kugaragira Allah wenyine, ndetse ko uzapfa ari umwemera atarabangikanyije Allah azinjira mu ijuru.

Uburemere bw'ibangikanyamana, ndetse ko uzapfa yarabangikanyaga Allah azajya mu muriro.

Inkozi z'ibibi z'abameramana ziri munsi y'ubushake bwa Allah, nashaka azazihana, nanashaka azazibabarira, hanyuma iherezo ryabo rizabe mu ijuru.

التصنيفات

Kwemera Allah Nyir'ubutagatifu., Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine., iro ko kwemera Imana imwe rukumbi.