إعدادات العرض
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI)
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI)
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI), yarangiza ikabihanaguza umubiri wayo ihereye ku mutwe no mu buranga n'igihimba cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Español Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe Bosanski සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa മലയാളം తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া Shqip دری Ελληνικά Български Fulfulde Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy Română Српски тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Kurdî Moore Soomaali Français Wolof Oromoo Tagalog Українська Azərbaycan தமிழ் bm Deutsch ქართული Português Македонски Magyar Русский 中文 فارسیالشرح
Mu muyoborao w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga igiye kuryama yahuzaga ibiganza byayo ikabizamura nk'usaba iduwa ikabihuhamo mu buryo bworoheje inaciramo uducandwe duke maze igasoma ziriya surat eshatu (QUL HUWALLAHU AHAD), na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), na (QUL AUDHU BIRABI NAS), maze igafata bya biganza byayo ikabihanaguza aho ishobora kugera hose ku mubiri wayo iturutse mu mutwe no mu buranga ndetse n'igihimba cyayo cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.فوائد الحديث
Ni byiza gusoma Suratul Ikhlasw na Suratul Falaq na Surat A-Naas buri mbere yo kuryama ukanahuha mu biganza noneho ukabihanaguza aho ushobora kugarukira ku mubiri wawe.