إعدادات العرض
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI)
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI)
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI), yarangiza ikabihanaguza umubiri wayo ihereye ku mutwe no mu buranga n'igihimba cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]
الترجمة
ar en my sv cs gu yo nl ur es id ug bn tr bs si hi vi ha ml te sw ps as sq prs el bg ff kn ky lt ro sr tg uz ne ku mos so fr wo tl uk az ta bm de ka pt mk hu ru zh fa km am mg omالشرح
Mu muyoborao w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga igiye kuryama yahuzaga ibiganza byayo ikabizamura nk'usaba iduwa ikabihuhamo mu buryo bworoheje inaciramo uducandwe duke maze igasoma ziriya surat eshatu (QUL HUWALLAHU AHAD), na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), na (QUL AUDHU BIRABI NAS), maze igafata bya biganza byayo ikabihanaguza aho ishobora kugera hose ku mubiri wayo iturutse mu mutwe no mu buranga ndetse n'igihimba cyayo cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.فوائد الحديث
Ni byiza gusoma Suratul Ikhlasw na Suratul Falaq na Surat A-Naas buri mbere yo kuryama ukanahuha mu biganza noneho ukabihanaguza aho ushobora kugarukira ku mubiri wawe.