Abayahudi bararakariwe, n'abanaswara barayobye

Abayahudi bararakariwe, n'abanaswara barayobye

Hadith yaturutse kwa Adiy Ibun Hatim yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abayahudi bararakariwe, n'abanaswara barayobye."

[Sahih/Authentic.] [At-Tirmidhi]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abayahudi ari abantu Allah yarakariye, kubera ko bamenye ukuri ntibakwemera ngo bagushyire mu bikorwa; Naho abanaswara (abakirisitu) ni abantu bayobye, kubera ko bakora ibikorwa badafitiye ubumenyi.

فوائد الحديث

Guhurizahamwe ubumenyi n'ibikorwa ni imwe mu mpamvu zo kwitandukanya n'abarakariwe ndetse n'abayobye.

Kwirinda inzira y'abayahudi n'abanaswara, no kwitwararika inzira igororotse ari yo y'ubuyisilamu.

Abayahudi n'abanaswara bose barayobye kandi bararakariwe, ariko abayahudi mu buryo bw'umwihariko bavuzwe ko Allah yabarakariye, ndetse ko n'abanaswara bayobye.