Nta muntu ukora icyaha, yarangiza agahaguruka akisukura agasali, hanyuma agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira ibyaha bye

Nta muntu ukora icyaha, yarangiza agahaguruka akisukura agasali, hanyuma agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira ibyaha bye

Hadith yaturutse kwa Ally yaravuze ati: Nari umuntu wumvaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari icyo ivuze (Hadith), Allah akampa kugirwa umumaro n'ibyo ashatse muri yo ko ngirirwa nabyo umumaro, hagira umwe mu basangirangendo bayo uyimbwira nkabanza kumurahiza! Iyo yandahiriraga nemeraga ibyo ambwiye ko ari ukuri. Abu Bak'ri yambwiye Hadith, kandi Abu Bak'ri yavuze ukuri agira ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nta muntu ukora icyaha, yarangiza agahaguruka akisukura agasali, hanyuma agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira ibyaha bye", arangije asoma umurongo mutagatifu wa Qur'an ugira uti: {Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo...} [Al Imran: 135].

[Sahih/Authentic.] [Abu Dawood]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko nta mugaragu n'umwe ukora icyaha, hanyuma agatawaza neza, agahaguruka agasali raka ebyiri afite umugambi wo kwicuza icyo cyaha yakoze, nyuma yaho agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isomo imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti: {Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo, ese ni nde wababarira ibyaha uretse Allah?, ntibanagume mu byo bakoraga kandi babizi (ko ari ibyaha)} [Al Imran: 135].

فوائد الحديث

Gushishikariza iswalat, no kwicuza nyuma yo gukora icyaha.

Impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu ni ngari, kandi yakira ukwicuza no gusaba imbabazi by'umugaragu.