Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali

Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Amiri nawe ayikuye kwa Anas Ibun Malik yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali, nuko ndabaza nti: Mwe mwabigenzaga mute? Aransubiza ati: Isuku y'umwe muri twe iba imuhagije igihe cyose ataragira impamvu ituma ayisubiramo.

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali iswalat y'itegeko, n'ubwo nta mpamvu yabaga ifite ituma ayisubiramo, mu rwego rwo kugira ngo abone ingororano nyinshi. Biremewe gusali iswalat irenze imwe wakoze isuku inshuro imwe, igihe cyose utaragira impamvu ituma ayisubiramo.

فوائد الحديث

Inshuro nyinshi Intumwa y'Imana yatawazaga buri swalat, aharanira gukora ibitunganye byuzuye.

Ni byiza gutawaza buri uko ugiye gusali.

Biremewe gusali iswalat irenze imwe ku isuku imwe utiriwe usubira gutawaza.