إعدادات العرض
Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose
Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose.
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া دری Кыргызча Lietuvių नेपाली മലയാളം Bosanski Italiano ಕನ್ನಡ Kurdî Oromoo Română Soomaali Shqip Српски Українська Wolof Tagalogالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ari ngombwa kuri buri muyisilamu ukuze kandi afite ubwenge kwiyuhagira inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe we n'umubiri we agamije isuku; kandi umunsi ukwiye kwitabwaho ni umunsi wa gatanu (wa Idjuma) nk'uko bisobanuka mu zindi mvugo. Koga ku munsi wa gatanu mbere yo kujya gusali idjuma ni byiza kandi amategeko y'idini arabidushishikariza, kabone n'iyo waba wiyuhagiye ku wa kane. Igituma bitagirwa itegeko ni imvugo ya Aishat (Imana imwishimire) igira iti: Abantu bajyaga bihugiraho bakora imirimo yabo, byagera ku munsi wa Idjuma bakagenda uko bameze, nuko bamwe baravuga bati: Iyo mujyayo mubanje kwiyuhagira!" Yakiriwe na Bukhari. No mu yindi mvugo iragira iti: Bajyagayo bafite ibyuya n'impumuro mbi n'ibindi, ariko hamwe n'ibyo barabwiwe bati: Iyo mujya mubanza kwiyuhagira! Abatari abo rero ntabwo byaba itegeko kuri bo.فوائد الحديث
Islam yitaye ku isuku.
Kwiyuhagira ku munsi wa Idjuma ni byiza kandi amategeko arabidushishikariza igihe tugiye gusali.
Kuba haravuzwe umutwe, kandi iyo havuzwe umubiri haba hakubiyemo n'umutwe mu rwego rwo kuwitaho.
Ni itegeko kwiyuhagira kuri buri wese ufite impumuro itari nziza ibangamira abantu.
Birushaho kuba itegeko kwiyuhagira ku munsi wa gatanu wa Idjuma kubera agaciro kawo.