Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri

Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri

Hadith yaturutse kwa Qays Ibun Aswim (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri.

[Sahih/Authentic.] [Abu Dawood]

الشرح

Qays Ibun Aswim yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ashaka kuba umuyisilamu, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka ko yiyuhagira umubiri wose akoresheje amazi n'ikimera cyitwa Sidiri, kubera ko amababi yacyo yifashishwa mu isuku, no kubera ko kigira impumuro nziza.

فوائد الحديث

Ni itegeko ko utari umuyisilamu uje kuba umuyisilamu yiyuhagira.

Icyubahiro cy'ubuyisilamu n'uburyo yita ku mubiri no kuri roho ntacyo isize inyuma.

Amazi yivanzemo n'ibindi bintu bisukuye ntibiyambura kuba asukuye.

Sidiri ishobora gusimburwa n'ibindi byifashishwa kuri ubu mu isuku nk'isabune n'ibindi.