إعدادات العرض
Iri dini rizagera aho ari ho hose hagera amanywa n'ijoro, kandi Allah ntazigera arenga inzu yaba iyo mu mujyi cyangwa se mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, usibye ko azahageza iri dini
Iri dini rizagera aho ari ho hose hagera amanywa n'ijoro, kandi Allah ntazigera arenga inzu yaba iyo mu mujyi cyangwa se mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, usibye ko azahageza iri dini
Hadith yaturutse kwa Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Iri dini rizagera aho ari ho hose hagera amanywa n'ijoro, kandi Allah ntazigera arenga inzu yaba iyo mu mujyi cyangwa se mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, usibye ko azahageza iri dini, uzaryemera azamwubahisha cyangwa se uzarihakana amusuzuguze, icyubahiro Allah azubahisha iri dini ry'ubuyisilamu, cyangwa se gusuzugurika Allah azasuzuguza ubuhakanyi." Icyo gihe Tamimu A-Dariy yajyaga avuga ati: Ibi nabibonye mu bantu bo mu muryango wanjye, ababaye abayisilamu bagezweho n'ibyiza byinshi ndetse baranubahika, n'ababaye abahakanyi muri bo barasuzuguritse bata agaciro, batanga n'umusoro.
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Türkçe اردو हिन्दी Tagalog 中文 Kurdî Português Русский دری অসমীয়া Tiếng Việt አማርኛ Svenska ไทย Yorùbá Кыргызча Kiswahili ગુજરાતી Hausa नेपाली Română മലയാളം Nederlands Oromoo සිංහල پښتو తెలుగు Soomaali Malagasy ಕನ್ನಡ Српски Moore ქართულიالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iri dini rizakwira mu nguni zose z'isi, kugeza ubwo buri hantu hose hagera amanywa n'ijoro iri dini rizahagera. Kandi Allah ntazigera areka inzu n'imwe yaba iyo mu mijyi no mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, no mu butayu usibye ko azahageza iri dini. Uzaryemera rero akariyoboka azubahika kubera icyubahiro cy'ubuyisilamu, N'uzabwanga akabuhakana azasuzugurika ate agaciro. Umusangirangendo Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) arangije avuga ko ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze yabyiboneye mu muryango we, aho uwabaye umuyisilamu yabonye ibyiza byinshi ndetse aranubahika, n'uwahakanye muri bo yasuzuguritse ata agaciro, hamwe no kwishyura abayisilamu umusoro.فوائد الحديث
Inkuru nziza ku bayisilamu y'uko idini ryabo rizakwira mu nguni zose z'isi.
Icyubahiro ni icy'ubuyisilamu n'abayisilamu, no gusuzugurika ni iby'ubuhakanyi n'abahakanyi.
Harimo ikimenyetso cy'ubuhanuzi, aho ibi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahanuye, byabaye nk'uko yabihanuye.
التصنيفات
Ibimenyetso by'imperuka.