Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore

Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore

Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore, kubera ko ikigeragezo cya mbere bene Isiraheli bahuye nacyo cyari icy'abagore."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko isi iryohereye, kandi iyo uyireba ubona ifite ibara ry'icyatsi, ishuka umuntu akarangazwa nayo, akaba ariyo arangamira. Allah Nyir'ubutagatifu yagize bamwe muri twe abazungura b'abandi muri ubu buzima bw'iyi si, kugira ngo arebe uko twitwara, niba tuzamwumvira cyangwa se tuzamwigomekaho? Intumwa irangije iravuga iti: Nimwirinde gushukwa n'umunezero w'isi n'imitako yayo, bitazatuma mureka ibyo Allah yabategetse, mukaba mwagwa mubyo yababujije. No mu byo dukwiye kwirinda kuruta ibindi mu bigeragezo byo kuri iyi si, ni ikigeragezo cy'abagore, kandi nicyo kigeragezo bene Isiraheli bahuye nacyo.

فوائد الحديث

Gushishikariza guhozaho gutinya Allah, no kutarangarira imitako y'isi n'ibindi biyigaragaraho.

Kwirinda ibigeragezo by'abagore, nko kubareba, cyangwa se kubona ko ntacyo bitwaye kuba abagore bakwivanga n'abagabo badafitanye isano n'ibindi nkabyo.

Ibigeragezo by'abagore ni mu bigeragezo bihambaye byo muri iyi si.

Gukura inyigisho ku babayeho mbere yacu, kubera ko ibyabaye kuri bene Isiraheli bishobora no kuba ku bandi.

Mu bigeragezo by'abagore, twavugamo nk'umugore w'umugabo kuba yasaba umugabo ibyo adashoboye, akamurangaza ntakorere idini rye, bigatuma atwarwa n'ibyisi. Iyo ari undi mugore badafitanye isano amushuka amurangaza bigatuma adakurikira ukuri by'umwihariko igihe basohotse mu mazu yabo bakivanga n'abagabo, nk'igihe baba batambaye bikwije. Ibi bikaba byatuma bagwa mu cyaha cy'ubusambanyi uko bwakabaye; niyo mpamvu umwemera aba akwiye kwiringira Allah akaba ari nawe ahungiraho ngo amurokore ibishuko by'abagore.