Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)

Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) : Ebyiri za mbere yo gusali iswalat yo ku manywa (Adhuhuri) n'ebyiri za nyuma yayo, ebyiri za nyuma y'iswalat ya nimugoroba (Al Maghrib) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri za nyuma y'iswalat ya nijoro (Al Isha) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri mbere yo gusali Iswalat yo mu rucyerera (Al Fadj'ri). Ariko iyi saha ya mbere yo mu gusari Iswalat yo mu rukerera nta muntu wajyaga yinjira ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nabiganirijwe, naganirijwe na Haf'swat ko iyo umuhamagazi w'iswalat yayihamagariraga, umuseke utambitse, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri. No mu yindi mvugo ivuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri nyuma y'iswala y'imbaga (y'idjuma).

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim with all its versions]

الشرح

Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko mu iswalat z'umugereka yize ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akanitwararika ari ugusali rakat icumi zizwi ku izina rya "Sunan A-Rawatib". Ebyiri za mbere ya Adhuhuri, n'ebyiri za nyuma yayo. Ebyiri za nyuma y'iswala ya Maghrib iwayo mu rugo. Ebyiri za nyuma y'iswala ya Al Isha mu rugo. N'ebyiri za mbere y'iswala ya Al Fadj'ri. Rakat icumi zikaba zuzuye. Naho ku iswala ya Idjuma, ni ugusali rakat ebyiri nyuma yayo.

فوائد الحديث

Gushishikariza gusali izi suna zizwi ku izina rya Rawatib, no kuzitwararika.

Biremewe gusalira iswalat z'umugereka mu rugo.