Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?

Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?"

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibihano bikomeye by'umuntu wubura umutwe atanze umuyoboye mu iswalat ko Allah umutwe we yawuhindura nk'uw'indogobe cyangwa se ishusho ye akayigira nk'iy'indogobe!

فوائد الحديث

Uyobowe mu iswalat hamwe n'umuyoboye ari mu buryo bune: Butatu muri bwo burabujijwe, ari bwo: Kuba yatanga umuyoboye, kuba yahuza cyangwa agacyererwa gukora ibyo umuyoboye akoze. Ariko ibyo uyobowe yemerewe ni ugukurikira umuyoboye.

Ni itegeko k'uyobowe gukurikira umuyoboye mu iswalat.

Kuba Allah yahindura ishusho y'uwakubura umutwe mbere y'umuyoboye mu Iswalat akayigira nk'iy'indogobe ni ibintu bishoboka.