Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)

Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nubwira mugenzi wawe uti: Ceceka, ku munsi wa Idjuma Imam ari gutanga inyigisho, uzaba ukinnye (mu iswala)."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu myifatire y'itegeko ikwiye kuranga umuntu ukurikiye inyigisho zo ku munsi wa gatanu (Idjuma) ari: Ugutega amatwi uri kuzitanga, kugira ngo uzitekerezeho, kandi ko uvuzemo kabone n'iyo byaba ijambo rimwe, Imam ari gutanga inyigisho akabwira mugenzi we ati: Ceceka cyangwa se akamubwira ati: kurikira inyigisho, uwo azaba ahombye ibyiza by'iyo swalat ya Idjuma.

فوائد الحديث

Kuvuga mu gihe cy'inyigisho zo ku munsi wa Idjuma ni ikizira, kabone n'iyi waba ubuza ikibi umuntu ari gukora, cyangwa se kwikiriza indamutso, cyangwa se kwifuriza impuhwe uwitsamuye.

Ariko ibi ntibireba uri kugira icyo abwira Imam cyangwa se Imam nawe ari kumubwira.

Biremwe kuvuga hagati y'ibice bibiri by'inyigisho zo ku munsi wa Idjuma ku bw'impamvu runaka.

Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuzwe hagati muri izi nyigisho, uyisabira amahoro n'imigisha mu ibanga, ni cyo kimwe no kuvuga Amina uri kwikiriza ubusabe.

التصنيفات

Iswalat yo ku munsi wa gatanu (Al Djumu'at).