“Ntimuzigera mwinjira mu ijuru mutabanje kwemera, kandi ntimuzigera mwemera mutabanje gukundana! Ese mbabwire icyo mwakora kugira ngo mukundane? Mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.”

“Ntimuzigera mwinjira mu ijuru mutabanje kwemera, kandi ntimuzigera mwemera mutabanje gukundana! Ese mbabwire icyo mwakora kugira ngo mukundane? Mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.”

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ntimuzigera mwinjira mu ijuru mutabanje kwemera, kandi ntimuzigera mwemera mutabanje gukundana! Ese mbabwire icyo mwakora kugira ngo mukundane? Mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.”

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko nta bandi bazinjira mu ijuru uretse abemeramana, kandi ko ukwemera kutakuzura, ndetse imibereho y'umuryango mugari wa Kisilamu ntiyatungana kugeza bamwe bakunze bagenzi babo. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ituyobora ku bikorwa byiza bituma urukundo rusagamba, ivuga ko ari ugukwiza indamutso y'amahoro hagati y'abayisilamu, Allah yahisemo ko iba iy'abagaragu be.

فوائد الحديث

Kwinjira mu ijuru ntibizashoboka ku badafite ukwemera.

Mu bigaragaza ukwemera kwuzuye ni ukuba umuyisilamu yakifuriza umuvandimwe we nk'ibyo yiyifuriza.

Ni byiza gukwiza indamutso y'amahoro no kuyikwiza mu bayisilamu, kubera ko hakubiyemo gukwiza urukundo n'amahoro hagati y'abantu.

Indamutso y'amahoro nta wundi ihabwa uretse umuyisilamu; kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Hagati yanyu."

Guhana indamutso y'amahoro bikuraho umwiryane, no kwangana, ndetse n'amakimbirane.

Agaciro k'urukundo hagati y'abayisilamu kandi ko ari kimwe mu bituma ukwemera kuzura.

Byavuzwe mu yindi Hadith ko uburyo bwuzuye indamutso y'amahoro ivugwamo ari ukuvuga uti : 'A-SALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUHU: Amahoro ya Allah n'impuhwe ze ndetse n'imigisha ye bibabeho', ariko kuba wavuga ngo: A-SALAM ALAYKUM birahagije.