إعدادات العرض
Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze
Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze
Hadith yaturutse kwa Ubadat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ndetse ko na Muhamadi ari umugaragu we akaba n'Intumwa ye, kandi ko na Issa ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye n'ijambo rye yoherereje Mariam na Roho imuturutseho, akanahamya ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tagalog ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ Русский Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá සිංහල ไทย دری Кыргызча or नेपाली Română Malagasy Lietuvių Oromoo Nederlands Soomaali Српски Українська ಕನ್ನಡ Wolof Moore ქართული O‘zbek Azərbaycan Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uvuze ijambo ryo kwemera Imana imwe (Tawhid), azi ibisobanuro byaryo, ashyira mu bikorwa ibyo rimusaba; Agahamya ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye, akanahamya ko Issa nawe yari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye; Agahamya kandi ko Allah yamuremye akoresheje ijambo 'Ba', nuko akabaho, ndetse akaba ari na roho muri za roho Allah yaremye, Akanagira na Nyina wa Issa umwere ku byo abayahudi bamwitiriye, Akemera ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri, akemera ko biriho, kandi ko ari ingabire za Allah n'ibihano bye, Agapfa ari uko akibyemera; uwo iherezo rye rizaba mu ijuru, kabone n'iyo yaba hari ibyo yadohotsemo, akaba afite ibyaha.فوائد الحديث
Allah Nyir'ubutagatifu yaremye Issa Ibun Mariam ku bw'ijambo rye 'Ba', nuko abaho adafite se.
Kuba Issa na Muhamadi (Imana ibahe amahoro n'imigisha) bombi bahuriye kukuba bari abagaragu ba Allah, n'intumwa ze, bityo bombi ni intumwa za Allah kandi ntibabeshya, kandi bombi ni abagaragu ba Allah ntibagomba kugaragirwa.
Agaciro ka Tawhid no guhamya ko Imana ari imwe, kandi ko bituma ubabarirwa ibyaha, kandi ko iherezo ry'uwemera ko Imana ari imwe ari mu ijuru, kabone n'iyo hari bimwe mu byaha yaba yarakoze.