Nta muyisilamu ugerwaho n’ibyago cyangwa se ingorane cyangwa se umubabaro, cyangwa se agahinda, cyangwa se n'ikindi icyo ari cyo cyose cyamubuza amahoro, kabone n’iyo ryaba ihwa rimujombye, usibye ko Allah abigira impamvu yo kubabarirwa ibyaha bye.”

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy na Abi Hurayrat (Imana ibishimire bombi) bavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: ""Nta muyisilamu ugerwaho n’ibyago cyangwa se ingorane cyangwa se umubabaro, cyangwa se agahinda, cyangwa se n'ikindi icyo ari cyo cyose cyamubuza amahoro, kabone n’iyo ryaba ihwa rimujombye, usibye ko Allah abigira impamvu yo kubabarirwa ibyaha bye.”

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ikibaye ku muyisilamu cyose cyaba uburwayi, cyangwa se imibabaro, cyangwa se agahinda, ndetse n'ibindi bigeragezo, cyangwa se ubwoba, cyangwa se inzara, kugeza no ku ihwa ryamujomba rikamubabaza, biba impamvu yo kubabarirwa ibyaha bye.

فوائد الحديث

Kugaragaza ingabire za Allah aha abagaragu be b'abemeramana, n'impuhwe ze kuri bo, aho abababarira ibyaha byabo kubera impamvu nto cyane yabababaje.

Birakwiye ko umuyisilamu yiringira ingororano za Allah ku byago bimubayeho, ndetse akanihangana ku gito n'ikinini kimubayeho, kugira ngo bizabe impamvu yo kuzamurwa mu ntera no kubabarirwa ibyaha.