Mu by'ukuri Imana Rurema yababariye abayoboke banjye ibyo bazakora batabigambiriye cyangwa bibagiwe cyangwa ibyo bahatiwe gukora

Mu by'ukuri Imana Rurema yababariye abayoboke banjye ibyo bazakora batabigambiriye cyangwa bibagiwe cyangwa ibyo bahatiwe gukora

Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana ibishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri Imana Rurema yababariye abayoboke banjye ibyo bazakora batabigambiriye cyangwa bibagiwe cyangwa ibyo bahatiwe gukora."

[قال النووي: حديث حسن] [رواه ابن ماجه والبيهقي وغيرهما]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko Allah yababariye abayoboke bayo ibibi bakora mu buryo butatu: Ubwa mbere: Bibeshye bakabikora batabigambiriye, nk'aho umuyisilamu yagira umugambi wo gukora igikorwa runaka, ariko bikarangira kigenze uko we atabishakaga. Ubwa kabiri: Kwibagirwa, nko kuba umuyisilamu yaba yibuka gukora igikorwa runaka, ariko igihe cyo kugikora akakibagirwa, icyo gihe ntabarwaho icyaha. Ubwa gatatu: Guhatirwa gukora igikorwa runaka we atagishaka, kandi nta n'ubushobozi afite bwo kukirinda, uyu nawe nta cyaha abarwaho. Ibyo kwitondera nuko iyi Hadith iri kuvuga ku bikorwa bireba umugaragu na Nyagasani we mu kureka gukora ibyo yamuziririje, naho kureka gukora ibyo yamutegetse ntibikurwaho no kwibagirwa; ariko iyo kubikora kwe biganisha mu gukora icyaha, ntibikuraho uburenganzira bw'ikiremwa, nko kuba yakica umuntu ku bw'impanuka, aba agomba kwishyura impozamarira, cyangwa se akangiza imodoka y'undi bimugwiririye, aba agomba kuyishingira akayishyura.

فوائد الحديث

Impuhwe za Allah n'ubuntu bwe ku bagaragu be ni ngari, aho yabababariye ibyaha muri ubu buryo butatu.

Ineza ya Allah ku Ntumwa ye Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse no ku bayoboke bayo.

Kubabarirwa ibyaha ntibikuraho itegeko cyangwa se ubwishyu, urugero nk'uwibagiwe agasali nta suku afite yibwira ko ayifite, nta cyaha abarwaho ariko aba agomba gusubiramo akisukura akongera agasali.

Kugira ngo ubabarirwe icyaha wakoze uhatiwe, hari ibyo ugomba kubanza kuzuza, nko kuba uwahatiye mugenzi we kugikora yari afite ubushobozi bwo gushyira mu ngiro ibyo yamuteyeho ubwoba.

التصنيفات

Kwemera Allah Nyir'ubutagatifu.