إعدادات العرض
"Mujye mwumva munumvire, bazabazwa ibyo bategetswe, namwe mubazwe ibyo mwategetswe
"Mujye mwumva munumvire, bazabazwa ibyo bategetswe, namwe mubazwe ibyo mwategetswe
Hadith yaturutse kwa Wa-il Al Hadw'ramiy yaravuze ati: Salamat Ibun Yazid Al Dju'ufiyu (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa ya Allah, uravuga iki ku bayobozi badusaba uburenganzira bwabo, ariko bakatwima ubwacu? Uradutegeka iki? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramwirengagiza, arongera arabiyibaza iramwirengagiza, arongera arabiyibaza bwa kabiri cyangwa se bwa gatatu, nuko Al Ash'ath Ibun Qays aramukurura aramubwira ati: "Mujye mwumva munumvire, bazabazwa ibyo bategetswe, namwe mubazwe ibyo mwategetswe."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Português தமிழ் Nederlands অসমীয়া Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം Deutsch नेपाली Кыргызча ქართული Moore Magyar తెలుగు Svenska Македонски ಕನ್ನಡ Українськаالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku bayobozi basaba abantu ko uburenganzira bwabo bw'uko bagomba kubumva no kubumvira bwubahirizwa, nyamara bo uburenganzira babagomba ntibabwubahirize nko kurangwa n'ubutabera, kubaha ku minyago, kubuza akarengane no kugabana mu buryo bungana, none uradutegeka iki twabakorera? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramwirengagiza imeze nk'aho itakunze ibyo bibazo, ariko uwayibajije yarongeye abiyisubiriramo bwa kabiri n'ubwa gatatu, nuko Al Ash'ath Ibun Qays (Imana imwishimire) aramukurura kugira ngo amucecekeshe. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Muzumve ibyo bababwira, munumvire ibyo babategetse; bazabazwa ibibareba byo kurangwa n'ubutabera no guha abayoborwa uburenganzira bwabo, ariko namwe muzabazwa ibibareba by'uko mugomba kubumvira, no kubaha uburenganzira bwabo, no kwihanganira ibyo bigeragezo.فوائد الحديث
Itegeko ryo kumva no kumvira abayobozi mu bihe byose bakora ibyo Allah yishimira, kabone n'iyo baba hari uburenganzira bw'abayoborwa bahonyora.
Kudohoka kw'abayobozi mu bibareba, ntibisobanuye ko abantu badohoka mu byo babagomba, kuko buri wese azabazwa ibye, kandi azoryozwa ukudohoka kwe.
Idini ntiyubakiye kukwishyurana, ahubwo ni ku kwitwararika ibyo umuntu ategetswe, kabone n'iyo urundi ruhande rwadohoka mu birureba, nk'uko byavuzwe muri Hadith.