Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itajyaga yanga imibavu iyo yabaga iyihawemo impano

Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itajyaga yanga imibavu iyo yabaga iyihawemo impano

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire): Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itajyaga yanga imibavu iyo yabaga iyihawemo impano.

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko itajyaga yanga impano y'imibavu, ahubwo yarawemeraga kubera ko kuwutwara biroroshye, kandi igahumura neza.

فوائد الحديث

Ni byiza kwakira impano y'imibavu, kubera ko kuyitwara ntigora, kandi kuyakira ntacyo bitwaye.

Imico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) myiza kandi yuzuye ku byerekeranye no kutanga kwakira impano y'imibavu, no kwakira impano ihawe.

Gushishikariza gukoresha imibavu.