إعدادات العرض
Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be
Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be."
[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు မြန်မာ ไทย Deutsch 日本語 پښتو অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල Kiswahili தமிழ் دری Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy Română नेपाली Српски Wolof Soomaali Moore Українська Български Azərbaycanالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwemeramana urusha abandi ukwemera ari ubarusha imico myiza, ugaragariza abandi uburanga bucyeye, akora ibikorwa byiza, avuga amagambo meza, yirinda kubangamira abandi. Kandi ko umwemeramana mwiza kuruta abandi ari ubarusha kubanira neza abagore b'abanyamuryango be nk'umugore we, abakobwa be, bashiki be, n'abandi bagore bafitanye isano rya bugufi kubera ko ari bo bakwiye kubanirwa neza kuruta abandi bantu.فوائد الحديث
Ibyiza byo kurangwa n'imico myiza, kandi ko ari kimwe mu biranga ukwemera.
Gukora ni kimwe mu bigize ukwemera, kandi ukwemera kuriyongera ndetse kukanagabanyuka.
Isilamu iha agaciro ab'igitsinagore, ndetse ikanashishikariza kubabanira neza.