إعدادات العرض
Buri gisindisha cyose ni inzoga, na buri nzoga ni ikizira. N'uzanywa inzoga hano ku isi agapfa ari uko akimeze ataricujije, mu ijuru ntazayinywa
Buri gisindisha cyose ni inzoga, na buri nzoga ni ikizira. N'uzanywa inzoga hano ku isi agapfa ari uko akimeze ataricujije, mu ijuru ntazayinywa
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Buri gisindisha cyose ni inzoga, na buri nzoga ni ikizira. N'uzanywa inzoga hano ku isi agapfa ari uko akimeze ataricujije, mu ijuru ntazayinywa.
الترجمة
العربية Bosanski English فارسی Français Русский हिन्दी 中文 ئۇيغۇرچە Bahasa Indonesia اردو Kurdî Português دری অসমীয়া Tiếng Việt አማርኛ Svenska ไทย Yorùbá Кыргызча Kiswahili ગુજરાતી Hausa नेपाली Română മലയാളം Nederlands Oromoo සිංහල پښتو తెలుగు Lietuvių Malagasy Türkçe ಕನ್ನಡ Српски Moore ქართულიالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko buri icyo ari cyo cyose kiyobya ubwenge kiba ari inzoga ari ikiyobyabwenge, yaba yakinyweye cyangwa se yakiriye cyangwa se yagishoreje cyangwa se yabigenje ukundi. Kandi ko buri gisindisha cyose kiyobya ubwenge Allah yakiziririje ndetse aranakibuza, cyaba gicye cyangwa se cyinshi. Kandi ko buri wese unyweye bumwe muri ubu bwoko bw'ibisindisha, akanabihozaho ntiyicuze kugeza ubwo apfuye, uwo aba akwiye ibihano bya Allah no kuzamwima iriya nzoga mu ijuru.فوائد الحديث
Impamvu inzoga yagizwe ikizira nuko isindisha, na buri gisindisha cyose mu bwoko ubwo ari bwo bwose cyaba gikozemo ni ikizira.
Allah Nyir'ubutagatifu yaziririje inzoga, kubera ko ikubiyemo ibibi n'ingorane nyinshi kandi zihambaye.
Kuba inzoga izanywebwa mu ijuru ni mu rwego rwo gukomeza kugira umunezero n'uburyohe bwuzuye, n'ingabire zuzuye.
Utazifata ngo areke kunywa inzoga hano ku isi, Allah azazimuziririza ku munsi w'imperuka mu ijuru. Kandi ineza yiturwa indi.
Gushishikariza kwihutira kwicuza ibyaha mbere y'urupfu.
التصنيفات
Ibinyobwa biziririjwe.