إعدادات العرض
Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi
Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi! Abasangirangendo barayibaza bati: No guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: No guharanira inzira y'Imana, cyeretse umuntu wajya ku rugamba we ubwe n'umutungo we, ntihagire na kimwe muri byo kigaruka!"
الترجمة
العربية Bosanski English فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو 中文 हिन्दी বাংলা Español Kurdî Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் සිංහල မြန်မာ ไทย Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە Hausa دری Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy Română नेपाली Српски Soomaali Moore Українська Български Tagalog Wolof Azərbaycanالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igikorwa cyiza gikozwe mu minsi icumi ibanza yo mu kwezi kwa cumi na biri (Dhul Hidjat) kiruta icyo wakora mu yindi minsi isanzwe igize umwaka. Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayibajije niba no guharanira inzira y'Imana (Djihadi) wakora mu minsi itari iyi icumi nabyo byarutwa n'ibikorwa byiza wakora muri iyi minsi? Kubera ko bari basanzwe bazi ko guharanira inzira ya Allah ari cyo gikorwa kiruta ibindi byose. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubiza ko igikorwa cyiza muri iyi minsi kiruta no guharanira inzira y'Imana mu yindi minsi, usibye wenda umuntu wajya kuyiharanira akigirayo we ubwe ndetse n'umutungo we, akagwayo ndetse n'umutungo we ntugaruke. Guharanira inzira y'Imana muri ubu buryo niko kwaza kuruta igikorwa cyiza wakora muri iyi minsi myiza.فوائد الحديث
Ibyiza by'ibikorwa byiza bikorwa mu minsi icumi ya Dhul Hidjat. Niyo mpamvu umuyisilamu agomba gufatirana iyi minsi, agakoramo ibikorwa byinshi bitandukanye asingiza Allah, asoma Qur'an, avuga amagambo yo gusingiza Allah nka TAKBIIR (Kuvuga ALLAH AKBAR), TAHLIIL (Kuvuga LA ILAHA ILA LLAH), TAHMID (Kuvuga ALHAMDULILLAH), gusali, gutanga amaturo, gusiba, ndetse no gukora ibindi bikorwa byiza muri rusange.