إعدادات العرض
Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye
Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye
Hadith yaturutse kwa Ka'ab Ibun Udj'rat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Português සිංහල Svenska ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Tiếng Việt Hausa Kiswahili پښتو অসমীয়া دری Кыргызча or Malagasy Čeština नेपाली Oromoo Română Nederlands Soomaali తెలుగు ไทย മലയാളം Српски ಕನ್ನಡ Lietuvių Wolof ქართული Magyar Mooreالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje amagambo yifashishwa mu gusingiza Allah, umuntu uyavuze ntashobora kwicuza, ahubwo arayahemberwa, kandi amwe muri yo avugwa nyuma y'ayandi, ndetse akanavugwa nyuma y'iswalat z'itegeko; ayo magambo ni: "SUBHANALLAH: Ubutagatifu ni ubwa Allah" inshuro mirongo itatu n'eshatu; bisobanuye gutagatifuza Allah no kumutandukanya n'inenge iyo ari yo yose. WAL HAMDULILLAH: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, inshuro mirongo itatu n'eshatu; ni ugusingiza Allah ibisingizo byuzuye kandi bitunganye bivanzemo n'urukundo ndetse n'icyubahiro. na "ALLAH AKBAR: Allah asumba byose", inshuro mirongo itatu n'enye; bityo Allah niwe usumba byose, kandi uhambaye ndetse wubahitse kuruta icyo ari cyo cyose.فوائد الحديث
Agaciro ko gusingiza Allah, no kumukuza, ndetse no kumurutisha icyo ari cyo cyose, ayo magambo ni byo bikorwa byiza kandi bizahoraho.