Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera

Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahiriye ko kuza kwa Issa Ibun Mariam (Amahoro ya Allah amubeho) kwegereje, kugira ngo akiranure abantu mu butabera akoresheje amategeko yigishijwe n'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha); Azasenya kandi imisaraba abanaswara bubaha, Kandi ko Issa Ibun Mariam (Amahoro ya Allah amubeho) azica ingurube, Kandi azashyiraho umusoro, maze bitume abantu benshi baba abayisilamu. Kandi ko imitungo izaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzaba yemera kuyakira; kubera ubwinshi bwayo, no kubera ko buri wese azaba yumva ahagijwe n'iyo afite, no kubera ko icyo gihe imigisha n'ibyiza bizaba bisimburana.

فوائد الحديث

Gushimangira ko Issa (Amahoro ya Allah amubeho) mu bihe bya nyuma azaza, kandi ko ari kimwe mu bimenyetso by'imperuka.

Amategeko y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nta yandi azayasimbura.

Kumanuka kw'imigisha myinshi mu byo abantu batunze mu bihe bya nyuma, ndetse n'abantu bazatera umugongo imitungo.

Guhabwa inkuru nziza y'uko idini ry'ubuyisilamu rizahoraho, kugeza n'aho Issa (amahoro ya Allah amubeho) azategeka abantu akoresheje amategeko yabwo mu bihe bya nyuma.

التصنيفات

Abahanuzi n'Intumwa zabanjirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)., Intumwa y'Imana yacu Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)., Ubuzima bwa nyuma y'urupfu na mbere y'izurwa., Idini ry'ubuyisilamu ni rusange.