Umuntu uzambeshyera ku bwende, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro

Umuntu uzambeshyera ku bwende, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umuntu uzambeshyera ku bwende, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzayibeshyera ku bwende ayitirira imvugo cyangwa se igikorwa, ku munsi w'imperuka icyicaro kizaba ari mu muriro, nk'ingororano yo kuyibeshyera.

فوائد الحديث

Kubeshyera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubigambiriye ni imwe mu mpamvu zo kuzinjizwa mu muriro.

Kubeshyera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntabwo ari kimwe nko kubeshyera abandi bantu, kubera ko ariho hashingiye ubwangizi buhambaye mu kwemera ndetse no mu mibereho by'abantu.

Kwirinda gukwiza imvugo z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tutabanje guhamya neza no gutohoza ko ari ukuri koko ko zavuzwe n'Intumwa yImana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

التصنيفات

Agaciro n'umwanya imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite., Imico itari myiza.