Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat

Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat

Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije kureka iswalat y'itegeko, inagaragaza ko hagati y'umuntu no kuba yakora icyaha cy'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat; Iswalat kandi ikaba ari n'inkingi ya kabiri mu nkingi zigize ubuyisilamu, kandi irahambaye mu buyisilamu. Uzayireka ahakana ko ari itegeko aba abaye umuhakanyi nk'uko abayisilamu bose babyemeranyijweho, n'uzayireka kubera ubunebwe nabwo aba abaye umuhakanyi, ndetse hari n'imvugo ivuga ko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari uko babyemeranyijweho. N'iyo ayikora igihe kimwe ubundi akayireka nawe ari mu bagerwaho n'ibyo bihano bihambaye.

فوائد الحديث

Agaciro k'iswalat no kuyitwararika, kuko ari ryo tandukaniro riri hagati y'ubuhakanyi n'ukwemera.

Kwihanangiriza kureka iswalat no kutayikora.