Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga yubura umugongo wayo yunamutse (ivuye Ruku'u) yajyaga ivuga iti: SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga yubura umugongo wayo yunamutse (ivuye Ruku'u) yajyaga ivuga iti: SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza

Hadith yaturutse kwa Ibun Abi Aw'fa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga yubura umugongo wayo yunamutse (ivuye Ruku'u) yajyaga ivuga iti: SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza ALLAHUMA RABANA WALAKAL HAMDU, MIL'A SAMAWATI WA MIL AL ARDWI WA MIL AMAA SHI-ITA MIN SHAY’IN BA’ADU” Mana Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, bingana n’ibyuzuye ibirere n’isi n’ibindi washaka nyuma yaho.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yunamutse ivuye Ruku'u iri gusali yaravugaga iti: "SAMI'A ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira unamusingiza, bisobanuye ngo ushimiye Allah akanamusingiza Allah yumva akanakira ubusabe bwe, hanyuma akongeraho amagambo yo kumusingiza agira ati: ALLAHUMA RABANA WALAKAL HAMDU, MIL'A SAMAWATI WA MIL AL ARDWI WA MIL AMAA SHI-ITA MIN SHAY’IN BA’ADU” Mana Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, bingana n’ibyuzuye ibirere n’isi n’ibindi washaka nyuma yaho.

فوائد الحديث

Kugaragaza amagambo usali akwiye kuvuga igihe yubuye umutwe we yunamutse avuye Ruku'u.

Ni itegeko kunamuka uvuye ruku'u ugahagarara wemye, kuko ntibyemewe kuvuga aya magambo cyeretse umaze guhagarara neza no guhagarara wemye kandi utuje.

Ubu busabe butegetswe mu iswalat zose zaba iz'itegeko cyangwa se iz'umugereka.

التصنيفات

Obligatory Acts of Prayer, Uburyo Iswalat ikorwamo., Amagambo akoreshwa mu gusingiza Allah mu iswalat.