Mu bitunganya ubuyisilamu bw’umuntu ni uko areka ibitamureba

Mu bitunganya ubuyisilamu bw’umuntu ni uko areka ibitamureba

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu bitunganya ubuyisilamu bw’umuntu ni uko areka ibitamureba."

[قال النووي: حديث حسن] [رواه الترمذي وغيره]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu byuzuza ubuyisilamu bw'umuntu ndetse bukanatungana, n'ukwemera kwe kukuzura ni ukwitandukanya n'ibitamureba adafite aho ahuriye nabyo mu mvugo no mu bikorwa, cyangwa se n'ibindi bitamureba mu kwemera kwe no mu mibereho ye. Bityo umuntu kumara umwanya ku bintu bitamureba cyangwa agakora ibyo akwiye kwirinda; kubera ko umuntu azabazwa ibikorwa bye ku munsi w'imperuka.

فوائد الحديث

Abantu mu buyisilamu ntibari ku rwego rumwe, kandi ubuyisilamu bukomeza kuba bwiza kubera ibikorwa.

Kureka ibidafite umumaro mu mvugo n'ibikorwa ni ikimenyetso cyo kuzura kw'ubuyisilamu bw'umuntu.

Gushishikariza kwita kubireba umuntu mu kwemera kwe no mu mibereho ye, kubera ko niba mu gutungana k'ubuyisilamu bw'umuntu harimo kureka ibitamureba, bisobanuye ko mu byiza byabwo harimo kwita ku bikureba.

Umumenyi Ibun Al Qayim (Imana imugirire impuhwe) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakusanyirije hamwe ibituma umuntu yigengesera akagira amacyenga no gutinya mu ijambo rimwe, aho yavuze iti: "Mu bituma ubuyisilamu bw'umuntu buba bwiza ni ukureka ibitamureba", ibi ni rusange bikubiyemo kureka amagambo, kureba, kumva, gukora, kugenda, gutekereza, n'ibindi byose umuntu akora bigaragara n'ibitagaragara; iri jambo rero riraduhagije ku bijyanye n'ibi.

Umumenyi Ibun Radjab yaravuze ati: Iyi Hadith ni imwe mu misingi yo kurangwa n'ikinyabupfura n'imyitwarire myiza.

Gushishikariza kwiga no gushaka ubumenyi, kubera ko ari bwo butuma umuntu amenya ibimureba n'ibitamureba.

Gushishikariza gukora ibyiza no kubuza ibibi, no kujya inama kubireba umuntu; kubera ko nabyo abitegetswe.

Mu bisobanuro rusange by'iyi Hadith harimo kugendera kure ibitareba umuntu mu byo Allah yaziririje, n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikagaragaza ko atari byiza, hakaniyongeramo n'ibyo adacyeneye mu bireba ubuzima bwo ku munsi w'imperuka nk'imiterere y'ibiri mu bumenyi bw'ibitagaragara, n'ibisobanuro birambuye ku bijyanye n'iremwa n'amategeko, harimo no kwibaza no gushaka kumenya ibyerekeranye n'ibyo Allah yagennye bitaraba, cyangwa bitari hafi yo kuba, cyangwa se tudafite ishusho y'uko bizaba.

التصنيفات

Imico itari myiza.