Iyo yinjiraga mu musigiti yaravugaga iti: AWUDHUBILLAHIL ADHWIM, WA BIWAJ'HIHIL KARIM, WA SULTWANIHIL QADIM, MINA SHAYTWANI RADJIIM: Nikinze ku izina rya Allah rihambaye, n'uburanga bwe butagatifu, n'ubutware bwe budafite intangiriro ngo andinde Shitani wavumwe

Iyo yinjiraga mu musigiti yaravugaga iti: AWUDHUBILLAHIL ADHWIM, WA BIWAJ'HIHIL KARIM, WA SULTWANIHIL QADIM, MINA SHAYTWANI RADJIIM: Nikinze ku izina rya Allah rihambaye, n'uburanga bwe butagatifu, n'ubutware bwe budafite intangiriro ngo andinde Shitani wavumwe

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Aswi (Imana imwishimire we na se) ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Iyo yinjiraga mu musigiti yaravugaga iti: AWUDHUBILLAHIL ADHWIM, WA BIWAJ'HIHIL KARIM, WA SULTWANIHIL QADIM, MINA SHAYTWANI RADJIIM: Nikinze ku izina rya Allah rihambaye, n'uburanga bwe butagatifu, n'ubutware bwe budafite intangiriro ngo andinde Shitani wavumwe." Abdullah Ibun Amri aravuga ati: Ni ibyo gusa? Ndavuga nti: Yego, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Iyo umuntu avuze ariya magambo, Shitani iravuga iti: Baramundinze umunsi wose.

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Abu Dawudi]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yinjiraga mu musigiti yavugaga aya magambo: AWDHUBILLAHIL ADHWIM: Nikinze nanasabye ubuhungiro kwa Allah no kubisingizo bye. WA BIWAJ'HIHIL KARIM: Utanga kandi w'umunyabuntu. WA SULTWANIHI: No ku butware bwe n'ubushobozi bwe ku wo ashatse mu biremwa bye. AL QADIM: Uwahozeho kandi Uzahoraho. MINA SHAYTWANI RADJIIM: Ngo andinde uwirukanwe mu mpuhwe za Allah. Bisobanuye ngo: Mana Nyagasani ndinda ibishuko n'amoshya n'intambwe za Shitani n'ibishuko bye n'ubuyobe bwe, kuko ari we mpamvu y'ubuyobe, inateza ibishuko n'urujijo. Nuko Abdullah Ibun Amri baramubaza bati: Ese ni ibi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze gusa? Arasubiza ati: Yego. Iyo umuntu winjiye mu musigiti avuze ubu busabe; Shitani iravuga iti: Uyu muntu winjiye mu musigiti amaze kundindwa ibihe byose, amanywa ye n'ijoro rye.

فوائد الحديث

Ibyiza by'aya magambo no kuyavuga igihe winjiye mu musigiti, kandi ko ari nda uyavuze Shitani umunsi we usigaye.

Kwihanangiriza kwirinda Shitani, kandi ko igihe cyose iba yubikiriye umuyisilamu ngo imuyobye inamwoshye.

Umuntu arindwa kuyobywa na Shitani no gushukwa nayo, bijyanye n'ukwemera Allah uyu muntu aba afite mu gituza cye, ndetse no kwibuka ubu busabe no kwemera isezerano rya Allah ko ari ukuri.

التصنيفات

Kwemera ko Allah afite amazina n'ibisingizo yihariye., Amagambo yo gusingiza Allah winjiye ndetse unasohotse mu rugo.