Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali

Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali

Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umar Ibun Al Khatwab yambwiye ko: Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali.

[Hadithi y'impamo ushingiye ku bandi bayakiriye] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Umar (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe wari umaze gutawaza, ibona ahangana n'urwara ku kirenge cye hatageze amazi, Nuko imubwira imwereka aho hatageze amazi iti: Subirayo wongere utawaze neza, ubitunganye neza, na buri rugingo urutawaze neza. Nuko wa mugabo asubirayo atawaza neza, aragaruka arasali.

فوائد الحديث

Ni itegeko kwihutira gutegeka ibyiza, no kuyobora umuntu udasobanukiwe cyangwa se wazindaye, by'umwihariko igihe icyo ugiye kumubuza cyatuma igikorwa cye cyo kwiyegereza Allah kitakirwa.

Ni itegeko gukwiza ingingo zose amazi mu gihe cyo gutawaza, kandi ko ugize aho areka n'ubwo haba ari hato, aba ategetswe kongera gusubiramo igihe haciyemo umwanya munini.

Ni itegeko gutawaza neza, umuntu abikora mu buryo bwuzuye kandi butunganye nk'uko yabitegetswe mu mategeko.

Ibirenge byombi ni hamwe mu ngingo zo gutawaza, ntibyemewe kubihanagura gusa, ahubwo umuntu arabikaraba.

Ni ngombwa gukurikiranya ingingo umuntu atawaza, agakaraba buri rugingo mbere y'uko urwarubanjirije rwumuka.

Ubujiji no kwibagirwa ntibikuraho igikorwa cy'itegeko, ahubwo bikuraho icyaha; uyu mugabo twabonye ntiyatawaje mu buryo bwuzuye kubera ko atari abizi, ariko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyigeze imureka ngo areke gukora igikorwa cy'itegeko cyo gutawaza, ahubwo yamutegetse ko yongera agasubiramo.

التصنيفات

Inkingi zo gutawaza (Udhu).