Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti

Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umu Salamat yaganirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urusengero yabonye muri Habashat (Abyssinia) bita Mariya, amurondorera ibyo yabonye nk'amashusho arumanitsemo, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti, bakanashyiramo amashusho, kandi abo nibo biremwa bibi imbere ya Allah."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Nyina w'abemeramana Umu Salamat (Imana imwishimire) yabwiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ubwo yari mu gihugu cya Habashat yabonye urusengero bita Mariya, rurimo amashusho n'imitako agaragaza ko byamutangaje! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isobanura impamvu z'ayo mashusho; Nuko iramubwira iti: Abo bantu uri kumbwira iyo hari umwe muri bo wakoraga ibikorwa byiza agapfa, bahita bubaka ku mva urusengero basengeramo, ndetse bakahashyira n'ayo mashusho! Inamusobanurira ko abakora ibyo ari bo biremwa bibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu, kubera ko kubikora biganisha mu ibangikanyamana.

فوائد الحديث

Ni ikizira kubaka insengero n'imisigiti ku mva, cyangwa se kuhasengera no kuhasalira, cyangwa se gushyingura abapfuye mu misigiti, mu rwego rwo gukumira kugwa mu ibangikanyamana.

Kubaka imisigiti ku mva, no kuhashyira amashusho n'ibishushanyo, ni ibikorwa by'abayahudi n'abanaswara, kandi ubikoze aba yisanishije nabo.

Ni ikizira gukora amashusho y'ibinyabuzima bihumeka.

Uwubatse ku mva umusigiti cyangwa akahashyira amashusho n'ibishushanyo runaka, uwo aba ari ikiremwa kibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu.

Amategeko y'idini yabungabunzwe mu buryo bukomeye kandi bwuzuye ukwemera Imana imwe, afunga inzira zose zaganisha mu ibangikanyamana.

Birabujijwe gukabiriza abantu bapfuye bakora ibikorwa byiza no kubashyira ku rwego batari bariho, kuko ari imwe mu nzira ziganisha mu ibangikanyamana.

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine., Amategeko agenga imisigiti.