إعدادات العرض
Umurongo mwiza mu iswalat ku bagabo ni uwubanza, n'umubi ni uw'inyuma; n'umurongo mwiza ku bagore ni uw'inyuma, n'umubi ni uw'imbere
Umurongo mwiza mu iswalat ku bagabo ni uwubanza, n'umubi ni uw'inyuma; n'umurongo mwiza ku bagore ni uw'inyuma, n'umubi ni uw'imbere
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umurongo mwiza mu iswalat ku bagabo ni uwubanza, n'umubi ni uw'inyuma; n'umurongo mwiza ku bagore ni uw'inyuma, n'umubi ni uw'imbere."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو हिन्दी 中文 Kurdî Português অসমীয়া Kiswahili ગુજરાતી Tiếng Việt Nederlands සිංහල Hausa پښتو नेपाली മലയാളം Кыргызча Română Svenska తెలుగు ქართული Moore Српски Magyar Македонски Čeština Українська Azərbaycanالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umurongo mwiza ku bagabo mu iswalat ndetse ufite n'ibihembo byiza kandi byinshi ari uwubanza kuko baba bari bugufi na Imam bakamutega amatwi asoma Qur'an ndetse no kuba bari kure y'abagore. N'umurongo mubi ufite ibihembo bicye ndetse uri kure y'ibyo idini idusaba ni uwa nyuma, Naho umurongo mwiza ku bagore ni uwa nyuma, kuko niwo ubahishira kandi ukaba uri kure no kwivanga n'abagabo no kwirinda ibishuko.فوائد الحديث
Gushishikariza abagabo kwihutira kumvira Allah no kujya ku mirongo y'imbere mu iswalat.
Biremewe ko abagore basalira mu musigiti hamwe n'abagabo ariko bakaba bari ku mirongo yabo, gusa bakihishira kandi bakaniyubaha.
Abagore iyo bahuriye hamwe mu musigiti, bahagarara ku mirongo nk'abagabo ntibatandukane, ahubwo baba bagomba kwegerana ku mirongo no kuziba ibyuho, nkuko bigenda ku mirongo y'abagabo.
Kugaragaza uburyo amategeko yitaye ku gushishikariza abagore kwitandukanya n'abagabo mu bihe by'amasengesho.
Abantu bararutanwa kubera ibikorwa byabo.
Imam A-Nawawiy yaravuze ati: Naho imirongo y'abagabo ni mu buryo bwa rusange, umwiza ni uwubanza ku buryo buhoraho n'umubi ni uw'inyuma ku buryo buhoraho. Naho imirongo y'abagore hagamijwe kuvugwa abagore bakorana iswalat n'abagabo. Ariko iyo bakoze iswala ari bonyine batari kumwe n'abagabo baba bameze nk'abagabo; umurongo mwiza uba ari uwubanza n'umubi uba ari uwa nyuma.
Imam A-Nawawiy yaravuze ati: Umurongo ubanza niwo mwiza wavuzwe mu ma Hadith atandukanye kubera ibyiza byawo no kuwushishikariza uwuriho abona ibyo byiza yaba yaje mbere cyangwa se yaje nyuma.